USA: Mamba Hamissi, umurundi umaze kwandika izina rikomeye mu bijyanye no guteka

4,498
Kwibuka30

Mamba Hamissi ni Umurundi umaze kwandikisha ikaramu y’icyuma mu mitima ya benshi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kubera ubuhanga afite mu mwuga wo guteka.

Uko umugabane wa Afrika ugenda utera imbere ni nako imwe mu myumvire y’abanyafrika imwe n’imwe igenda itakaza agaciro yari ifite, nk’aho mbere abanyafrika benshi bumvaga ko gutega atari akazi gakorwa n’abagabo, ko ahubwo ari umugore (cyangwa se undi wese w’igitsina gore) ugomba kwita ku rugo cyane cyane no gutekera umugabo, ariko uko iminsi yagiye igenda iyo myumvire yagiye ihinduka kuri bamwe na bamwe ku buryo hari abumva ko nta gitangaje kirimo kuba umugabo yateka.

Gusa n’ubwo bimeze bityo, hari abagowe no kwiyumvisha ko noneho guteka byaba umwuga, ukaba wabasha gutunga ukora, ku buryo umuntu yajya mu ishuri akabyiga nk’uko biga andi masomo yose, ndetse n’uzamutse mu myumvire yumvaga ko kwiga guteka byajyamo abananiwe kwiga ibindi, nabwo kandi bakaba ari abakobwa, ariko siko bimeze muri ino myaka y’ubu nk’uko na ministeri y’uburezi mu Rwanda iherutse kubitangaza, kuri ubu guteka ni ibintu byigwa kandi byinjiza amafaranga ku muntu wabyize, ndetse mu Rwanda hari na za kaminuza zigisha guteka.

Umwuga wo guteka rero, niwo mwuga wahiriye umugabo w’Umurundi witwa MAMBA HAMISSI utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Michigan ahitwa Detroit, bikaba bivugwa ko ari umwe mu bagabo bakiri bato mu myaka kandi b’abimukira ufite agafaranga gatubutse akura mu buhanga bwihariye afite mu gutegura amafunguro.

Uyu mugabo we n’umugore we witwa NIJIMBERE Nadia bafite Restaurant yitwa “BAOBAB FARE” akaba aherutse gutsinda irushanwa rya ba kabuhariwe mu guteka (Chef) ryateguwe muri ako gace atuyemo muri Detroit ahigika abandi batatu nabo bari bazwi nk’abahanga mu guteka aribo Dan Kardos, Kevin Culinary, n’uwitwa Chantiel.

Mamba Hamissi ari kumwe n’umugore we Nijimbere bari gutegura amafunguro

Bamwe mu banyafrika biganjemo abaturika mu gace k’iburasirazuba bwa Africa bemeza ko iyo bageze muri iyo Restaurant baba bameze nk’aho bari iwabo n’ubundi, uwitwa Alin Qinn ukomoka mu Rwanda yagize ati:”Ndahazi cyane, ahubwo sinarinzi ko akomoka i Burundi, gusa ni umutetsi mwiza, akorana ubuhanga butangaje, mbese sinabona uko mbivuga, icyo gihembo koko aragikwiye

Kwibuka30

Benshi bavuga ko iyo uhageze uhasanga indyo nyinshi za kinyafrika, ko ariko n’izitari inyafrika azi kuziteka kuko akenshi usanga n’abandi batari Abanyafrika bari kuhafatira amafunguro, Livingstone MUKOKO ati:”Kuri Baobab ni nko mu rugo, nta muntu utahazi keretse utashatse kuhamenya, jyewe iyo nagiriwe amahirwe nkajya gutembera muri Amerika, ndahagera, nkafata ku mafunguro ya kizungu atari ay’iwacu gusa, ariko n’iyo nshatse kurya kinyarwanda ntibingora, aba abifite hafi aho, ntiabura agasombe k’iwacu karimo imifupa, ntiwahabura ubugari butetse neza, yewe benshi iyo twarambiwe ibya hano tujya muri Baobab”.

Uretse amafunguro ya Kinyafrika, kuri Baobab FARE ngo uhasanga indyo ziri mu moko arenga 150 yose kandi yose akoranye ubuhanga.

Bwana Mamba Hamissi ati Detroit ni nyumbani, bivuze ngo Detroit ni nko mu rugo.

Uyu mugabo uherutse kuganira na kimwe mu binyamakuru byo mu gihugu cy’Uburundi, yavuze ko guteka ari umwuga mwiza umutunze kandi ko abikora abikunze, ati:”Mbikora kinyamwuga, kandi ndabikunda, si uko byinjiza gusa ariko ni na passion yanjye, ni byiza gukora ibintu ukunda, biroroha gutanga umusaruro

Hamissi MAMBA ufite abana babiri b’abakobwa b’impamba yageze muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2015 ariko akaba amaze kuhakorera ibitangaza bitari bike mu bijyanye no guteka ku buryo benshi bamwirahira, yahisemo kwita Restaurant BAOBAB nk’igiti cy’inganzamarumbo, kinini cyane ndetse gikomeye gikunze kugaragara ku mugabane wa Afrika, biragoye ko hari umunyafrika wagera muri Detroit ntagere muri Baobab.

Leave A Reply

Your email address will not be published.