Akurikiranyweho kwica umucuruzi amuziza amafaranga 200 yagombaga kumugarurira

5,762

Amakuru dukesha Kigali Today nayo ikesha Ubushinjacyaha avuga ko uwo mugabo wavutse mu 1988 yari afungiye muri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, akaba akekwaho kuba ku itariki ya 10/8/2021, ubwo yari ari mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yarishe umusore ucuruza muri butike wo mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko.

Uregwa ngo yagiye muri butike ya nyakwigendera mu masaha ya saa moya z’ijoro, aguramo icupa ry’inzoga, yishyura inote y’amafaranga ibihumbi bibiri by’u Rwanda (2000 frw), nyiri butike aramugarurira ariko amusigaramo amafaranga magana abiri y’u Rwanda (200 frw), amubwira ko aza kuyamuha nyuma.

Uregwa yahise amena ikirahure cy’urugi rwa butike, atangira no gutera amabuye hejuru ya butike, nyakwigendera ajya kubibwira Umukuru w’Umudugudu na we amubwira ko azajya kumukemurira ikibazo mu gitondo, nyakwigendera agiye asanga uregwa yamutegeye mu nzira amukubita icupa mu musaya anamutemesha igisate cy’icupa ku ijosi imitsi iracika, ava amaraso .

Icyaha uregwa akurikiranyweho cy’ubwicanyi gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments are closed.