U Rwanda rwakiriye doze 108,000 z’urukingo rwa Johnson&Johnson

5,923

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 02 Nzeri 2021, u Rwanda rwakiriye doze 108,000 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Johnson & Johnson (J&J) rutangwa muri doze imwe.

Ni icyiciro cya mbere cy’inkingo 2,191,000 Guverinoma yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwiza inkingo mu bihugu bya Afurika izwi ku izina rya AVAT (Africa Vaccine Aquisition Trust).

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko ziri muri gahunda y’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe.

Ni mu gihe izo doze zigize igice cya doze 308,000 z’inkingo za COVID-19 u Rwanda rwari rwiteze kwakira uyu munsi zirimo doze 200,000 z’ubwoko bw’AstraZeneca zabonetse ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bugereki.

Izo nkingo zibonetse mu gihe mu Rwanda hakomeje ubukangurambaga bwo gukingira abantu mu buryo bwa rusange, aho mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko hakomeje gukingirwa abarengeje imyaka 18. Dr Nsanzimana yavuze ko 80% by’abari muri Kigali bamaze guhabwa nibura dose ya mbere.

Inzego z’ubuzima zivuga ko inkingo zikomeje kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, umusaruro wazo ukaba waratangiye kwigaragaza nubwo ijanisha ry’abamaze gukingirwa rikiri hasi. byitezwe ko izi nkingo zigiye gutangwa mu Turere tugaragaramo ubwandu cyane.

Uturere twugarijwe twafatiwe ingamba zihariye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasobanuye impamvu amasaha yo kuba abantu bo mu Turere dutandukanye batagerera mu rugo ku masaha amwe nk’uko byemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ejo hashize tariki ya 1 Nzeri 2021.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hashingiwe ku buryo Abanyarwanda bitwaye hirya no hino mu gihugu ku buryo bugaragara ko ibipimo bya COVID-19 byagabanyutse.

Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo mu Mujyi wa Kigali. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z’ijoro.

Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo ahandi mu Gihugu, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’ijoro.

Mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y’abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo. Muri utwo Turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro. 

Yongeyeho ko Umujyi wa Kigali igipimo cy’ubwandu bwa COVID-19 kiri kuri 0,8 % kandi mu byumweru bitatu bishize bari kuri 5,2 % ndetse no mu Karere ka Rubavu aho ibipimo byagiye kuri 0% ku buryo mu minsi ishize ahafashwe ibipimo ku bantu 1132 nta muntu n’umwe basanze afite COVID-19, Akarere ka Nyabihu kari kuri 1,2%; Akarere ka Ruhango kari kuri 1,5% bigaragara ko hari intambwe yatewe.

Nanone yibukije abaturage b’Uturere twa Nyagatare, Gicumbi, Ngoma, Kirehe, Rwamagana, Nyamasheke, Burera, ndetse n’Uturere twa Ngorero, Karongi, Gakenke na Huye dufite imibare y’abandura iri hejuru ya 5% abasaba ko barushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ariko hari Uturere muri utwo twavuzwe haruguru dufite imibare y’abandura ikabije nka Nyagatare, Ngoma, Gicumbi, Kirehe, Rwamagana, Nyamasheke na Burera twafatiwe imyanzuro idahuye n’iy’utundi turere.

Ati: “Nk’Akarere ka Nyagatare kari kuri 17.8% kandi muzi ko ubwandu bukabije cyane duhera ku 10%, Nyagatare rero iri ku isonga igakurikirwa n’Akarere ka Gicumbi kandi ugasanga biri mu Mirenge yegeranye ku buryo bisaba ko haba umwihariko. Akarere ka Ngoma kari ku 11.5% by’abandura COVID-19, Kirehe 10.8%. Rwamagana 8.5%, Nyamasheke 8.4% na Burera 7.8%.”

Yakomeje agira ati: “Muri utwo Turere bakaba basabwe gufatanya n’inzego z’umutekano, iz’ubuzima urubyiruko rw’abakorerabushake, abayobozi b’Inzego z’ibanze kugera ku Masibo basabwe n’abandi gushyiramo imbaraga kuko kuba bafite hejuru ya 10% ubundi bagombye gushyirwa uri Guma Mu Rugo; kudashyirwamo si uko ubwandu budashobora kwiyongera ariko turabasaba gushyiraho umwihariko turagirana inama na bo kuko iyo ubwandu bwagabanyutse bitavuga ko abantu birara.”

Yibukije Umujyi wa Kigali na ba nyiribikorwa bigomba gutangira, insengero, ubukwe n’ibindi gushyiraho akabo bakagaragaza ubufatanye atari ukureba inyungu ahubwo ari ukureba inyungu z’abaturage bagenda babagana ko birinda kuko iyo ibikorwa runaka bihagaze ni bo bahomba.

Comments are closed.