Alain MUKU yakuyeho urujijo ku irengero rya GISUPUSUPU
Alain MUKURARINDA umujyanama wa Nsengiyumva yavuze aho umuhanzi we yarengeye nyuma y’igihe kitari gito ataboneka ku ruhando rwa muzika
Nyuma y’igihe kirekire Bwana NSENGIYUMVA wamenyekanye nka GISUPUSUPU atagaragara ku ruhando rwa muzika mu Rwanda bigatuma benshi bavuga ko yazimye, ndetse bamwe bakavuga ko yananiwe muzika bigatuma uwari umujyanama we Alain MUKU amureka agahitamo kwifatira undi, kuri uyu munsi Umunyamategeko akaba ari nawe mujyanama we ndetse wamukuye ku muhanda aho yacurangiraga abahisi n’abagenzi b’i Gatsibo bakamuha igiceri k’ijana, ALAIN MUKURARINDA yatanze ikiganiro kuri radio Kiss FM maze avuga irengero ry’umuhanzi we GISUPUSUPU, ndetse yizeza abakunzi b’uyu muhanzi ko bazabona ibindi bihangano bye mu minsi ya vuba. Asubiza ku kibazo cy’aho uwo muhanzi aherereye ubu, yagize ati:”umuhanzi NSENGIYUMVA araho ameze neza, ari aho Abandi Banyarwanda bose muri bino byo kwirinda #Covid-19, ari gukurikirana amabwirizwa ya ministeri y’ubuzima”
Bwana MUKURARINDA ALAIN yavuze ko mu minsi ya vuba Nsengiyumva azagarukana indirimbo yitwa “MUKAMANA” Ku kibazo cy’uko yaba yaramwihoreye, Bwana ALAIN MUKU umuyobozi w’inzu ya BOSS PAPA, yavuze ko atawabuza inyombya kuyombya, ko we azakomeza gukora.
Bwana Nsengiyumva wabuze ku ruhando rwa muzika muri iyi minsi, ngo azagarukana indirimbo nshya yitwa MUKAMANA
Bwana ALAIN MUKU aherutse gukorana n’undi muhanzi mukuru ufite imyaka 54 witwa MUHAYIMANA Martin ndetse anamufasha gushyira hanze indirimbo ihimbaza Imana.
Bwana MARTIN uri gukurikiranwa na Alain MUKU arasanga agiye kugera ku nzozi ze
Bwana NSENGIYUMVA yigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo yaririmbisha umuduri Nyarwanda ndetse akabikorana ubuhanga, indirimbo ye ya mbere Mariya Jeanne yakunzwe na benshi bituma yubaka izina mu bakunzi ba muzika ku buryo yandikishije ikaramu y’icyuma izina rye mu mitima ya benshi mu Rwanda, ibintu yagaragarijwe mu bitaramo bitandukanye yagiye akorera mu bice bitandukanye byo mu Rwanda.
Comments are closed.