Alyn Sano ntiyabashije kurenga ikiciro kibanziriza icya nyuma muri “The Voice Afrique”
Umunyarwandakazi Alyn SANO wari witabiriye irushanwa rya “The voice Afrique” ntiyabashije gukomeza mu kiciro cya nyuma
Umunyarwandakazi rukumbi wariusigaye mu marushanwa ya THE VOICE AFRIQUE akomeje kubera mu mu mujyi wa Abdjan mu gihugu cya Cote d’Ivoire ntiyabashije kurenga icyiciro kibanziriza icya nyuma yari agezeho nubwo bwose Ambasaderi w’U Rwanda mu gihugu cy’Ubuholandi Ambasaderi NDUHUNGIREHE Olivier yari yasabye Abanyarwanda kumutora.
Alyne SANO yari yabashije kurenga ibindi byiciro ariko mu ijoro ryakeye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Mata 2021 ubwo abaririmbyi bari mu kiciro kibanziriza icya nyuma bahataniraga umwanya wo gukomeza mu kindi cyiciro cya nyuma.
Twibutse ko muri Mutarama 2020 Abanyarwanda batandatu barimo Ariel Ways, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano bahagurutse i Kigali bajya muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone’. Kuri ubu hakaba hari hasigayemo umunyarwanda umwe rukumbi Alyn Sano ukeneye nawe akaba yasezerewe.
Comments are closed.