“Amabiya”, indirimbo nshya ya MICO THE BEST yatangiye kuvugisha benshi.

7,478
Kwibuka30
Mico The Best yasohoye indirimbo ’Amabiya’ igaruka k’ubusinzi(VIDEO)

Mico the Best umenyereye gusohora indirimbo benshi bavuga ko ari ibishegu, yashyize hanze indi yise “Amabiya” nayo yatangiye kutavugwaho rumwe n’abakunzi ba muzika.

Kuri uyu wa kane taliki ya 17 Kamena uno mwaka, umuhanzi MICO THE BEST yashyize hanze indirimbo yari itegerejwe na benshi yitwa “AMABIYA”. Mu minsi ishize nibwo Mico The Best yari yateguje abakunzi be ko mu minsi ya vuba azashyira hanze indirimbo nshya, ndetse yavuze n’izina ryayo avuga ko indirimbo izitwa AMABIYA.

Akivuga izina ry’indirimbo, benshi batangiye kuvuga ko izaba yiganjemo ibishegu nk’ishusho benshi bakunze guha indirimbo ze.

Kwibuka30

Kuri uyu wa kane rero, Bwana THE BEST yashyize asohora iyo ndirimbo AMABIYA, we avuga ko ari INZOGA (Beers), ndetse muri iyo ndirimbo hakubiyemo amagambo ahanura rubanda kureka kwirara mu bisindisha.

Iyo ndirimbo igishyirwa hanze, benshi batangiye kutayivugaho rumwe, ariko Bwana THE BEST abasaba kwirinda kuyiha ibindi bisobanuro biri hanze y’ibyavuzwe mu ndirimbo.

Muri iyo ndirimbo, hari aho umuhanzi agira ati”ese twagabanyije Amabiya kuko mbyutse meze nabi, sinzi niba nanaraye iwacu, Amabiya, Amabiya, Amabiya arakwica ukabyuka ushaka andi, Amabiya, Amabiya, Amabiya atera hangover igakizwa n’andi.”

Mu masaha make iyo ndirimbo imaze kugera kuri youtube, imaze kurebwa n’abantu batari bake.

Leave A Reply

Your email address will not be published.