Nyuma ya Callixte, Nizeyimana Marc nawe yasabiwe gufungwa burundu

4,665
Kwibuka30
Nizeyimana Marc

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubushinjacyaha bwasabiye Nizeyimana Marc igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyaha akurikiranyweho bijyanye n’iterabwoba ndetse n’ubwicanyi.

Ni mu rubanza ruburanishwa n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be.

Nizeyimana Marc, yabaye mu mutwe wa FDLR-FOCA, nyuma aza kujya mu mutwe wa MRCD-FLN ari na wo yafashwe abarizwamo ari mu basirikare bakuru b’uyu mutwe.

Aregwa ibyaha icyenda (9), birimo kujya mu mutwe w’iterabwoba no kuwubamo, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi n’ibindi.

Yiregura kuri ibi byaha ku wa 29 Mata 2021, Nizeyimana Marc yemeye icyaha kimwe gusa ibindi byose arabihakana ndetse asaba ko yasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi barwanyi bahoze mu mitwe yitwara gisirikare cyangwa se akaburanira mu nkiko za gisirikare.

Ikindi ni uko ngo kuba yarasabye imbabazi ku bikorwa by’ubwicanyi byakorewe mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi atabikoreye uruhare yabigizemo ahubwo yabitewe no kubabazwa n’ubuzima bw’abantu bapfuye.

Kwibuka30

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Nizeyimana Marc ahamwa n’ibyaha byose akurikiranyweho.

Bwasabye urukiko gushingira ku bisobanuro byatanzwe n’Ubushinjacyaha maze rukemeza ko Nizeyimana Marc yemera icyaha kimwe gusa mu byaha icyenda aregwa bityo ko ukwemera kwe kutuzuye kuko atemera ibyaha byose aregwa.

Ikindi kandi ngo ibikorwa akurikiranyweho bigize icyaha cy’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano.

Hashingiwe ku ngingo ya 61, igika cya 3, agace ka mbere n’aka kabiri, z’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko impurirane mpuzamugambi ibaho, iyo igikorwa kimwe ubwacyo gikubiyemo ibyaha byinshi, cyangwa iyo ibikorwa bitandukanye, bigize ubwayo ibyaha bitandukanye, n’uko bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe cyangwa igikorwa kimwe.

Ubushinjacyaha busanga ibyaha Nizeyimana Marc akurikiranyweho, bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye, bihujwe n’uko bigamije umugambi w’icyaha kimwe.

Bityo hashingiwe ku ngingo ya 62, igika cya kabiri cy’iryo tegeko, Ubushinjacyaha bukaba bumusabiye igihano ntarengwa giteganyijwe ku cyaha kirusha ibindi gukomera ari cyo igihano cyo gufungwa burundu.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.