Amafoto: Umwangavu ufite amaguru maremare kurusha abandi ku isi yanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo

14,188
Maci Currin uhiga abandi mu kugira amaguru maremare

Maci Currin yashyizwe mu mateka nk’umwangavu uhiga abandi bantu bose b’igitsina gore mu kugira amaguru maremare, nkuko bitangazwa na Guinness World Record.

Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka muri leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite uburebure bwa metero 2.08. Ukuguru kwe kw’iburyo kureshya na metero 1.30 mugihe ukw’ibumoso kureshya na metero 1.32.

Nubwo atewe ishema n’agahigo yashyizeho, Maci avuga ko akiri umwana muto yaterwaga ipfunwe n’uburebure bukabije yibonagaho.

Ati” Sinigeze narimwe nterwa ipfunwe n’amaguru maremare yange, ahubwo naterwaga ipfunwe n’uko nari muremure kurusha abandi bantu bose. Nagerageje kwirengagiza ibyo abantu bantekerezagaho kugeza ubwo niyakiriye”.

Maci akomeza avuga ko kwinzira mu modoka no kubona imyambaro imukwira neza ari bimwe mu mbogamizi ahura nazo mu buzima bwe bwa buri munsi ariko akishimira ko uburebure bwe bumufasha kwitwara neza mu mukino wa volleyball.

Maci avuga ko yiteguye gutinyura abagore n’abakobwa barebare ariko bakaba bagiterwa ipfunwe n’uburebure bwabo.

Comments are closed.