Amafoto ya Diamond ari gusomana n’umugore yateye Tanasha baherutse kubyarana kuvuga n’akarimurori

25,269
Diamond Platnumz Cheats On Tanasha ... Girlfriend Cries On Social Media

Nyuma yaho hari amafoto agiriye hanze Diamond ari gusomana n’undi mugore, Tanasha baherutse kubyarana byamurakaje avuga amagambo yateye benshi kumugirira impuhwe.

Uyu mugore baherutse kubyarana abinyujije kuri Instagram, yise Diamond umuntu wikunda akareba inyungu ze ku giti cye, agira n’inama abagore ababwira ko bagomba kwirinda abagabo nkaba.

Ni amagambo maremare aho yasobanuraga ijambo ryo mu cyongereza ryitwa “narcissistic “ugenekereje mu kinyarwanda ubundi umuntu umeze gutya ni umuntu wirebaho agakunda inyungu ze kurenza iz’abandi,nyuma yagera ku bintu ntasubize amaso inyuma ngo arebe abamufashije mbese ni umutu utanga itegeko ngo rikurikizwe atitaye kungaruka n’ibindi.

Asoza yagize ati”Rimwe na rimwe bisaba ubunararibonye kugirango umuntu abyakire,ni ugusenga cyane kuko kurwanya uyu muntu ni nko kurwana n’idayimoni,ndetse musenge isnshuro 5 nibibakundira kugirango murinde roho zanyu.”

Tanasha na Diamond umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi ubwo inda ye yari igize amezi arindwi,aha akaba yaratangiye kuvugwa mu rukundo n’abandi bagore barimo Lulu Diva, Lynn, n’umunyarwandakazi Shaddy Boo .

Comments are closed.