Amafoto ya pasitori wifotoye ari kwereka abayoboke be uko mu ijuru bizaba bimeze yaciye ibintu
Umupasitoro w’itorero ry’ububyutse yifotoreje ku gitanda yerekana uburyo muri paradiso hazaba hameze.
Umu pasitori wo mu gace kitwa Rusfisque, mu gihugu cya Senegal yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yifataga amafoto ari mu rusengero akavuga ko ari kwereka abayoboke b’itorero rye uko mu ijuru bizaba bimeze.
Nyuma yo gushyira ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagiye bagira icyo babivugaho, mu gihe we yavugaga ko bwari uburyo bwo kwereka abakristo ubwiza bwo mu ijuru, ko buri wese yagombye kuhifuza, ko atari uko yari agize aho ariho hose ahagereranije.
ROKHAYA Faye, yamubwiye ati:”Paradiso iri hejuru y’ahantu ahariho hose umuntu yatekereza, haruta ubwiza bw’i Dubai cyangwa imiturirwa yo muri Arabiya Saoudite, Allah wenyine azaduhe ijuru”
Uwitwa FELICIA yagize ati:”Umunyabinyoma gusa, ntazi uko ijuru riteye, Imana ajye aturinda abakozi ba sekibi nkaba ngaba”’
Yari azengurutswe n’indabyo nyinshi ku buriri bushashe neza
Abantu benshi bakomeje kumutuka ndetse bamwe bakamubwira ko ari uburyo bwo gukurura abayoboke ngo akunde abone indonke. Uwitwa Abdulaye yavuze ko buri muntu ashobora kwihangira paradiso ye ubwe, paradiso itangirira hano ku isi.
Comments are closed.