Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko KABUGA Felesiyani arekurwa

3,486
Kwibuka30

Urukiko rw’ubujurire i Lahe mu Buholande bwaraye butegetse ko umusaza Kabuga Felesiyani ufatwa nk’umucurabwenge n’umuterankunga wa genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda arekurwa.

Abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire bategetse ko Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yigwaho byihutirwa akarekurwa kandi ko urubanza rwe ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi.

Mu kwezi kwa Kamena (6) uyu mwaka, abacamanza bo mu rugereko rw’iremezo rw’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) rw’i La Haye (The Hague) mu Buholandi, banzuye ko Kabuga adashobora kuburanishwa kubera uburwayi bwo kwibagirwa cyane, ariko bavuga ko hakwiye kubaho ubundi buryo bwo kumuburanisha.

Ni urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari i Arusha muri Tanzania.

None ubu, abacamanza bo mu rugereko (chambre) rw’ubujurire banze ubwo buryo bundi bwo kumuburanisha.

Kwibuka30

Ni inteko y’abacamanza batanu, Carmel Agius, Burton Hall, Liu Daqun, Aminatta Lois Runeni N’gum na José Ricardo de Prada Solaesa, bayobowe n’uwo mucamanza Carmel Agius.

Abo bacamanza bavuze ko urwo rugereko rwa ONU rwakoze “ikosa ryo mu mategeko” mu kwezi kwa Kamena ubwo rwafataga icyemezo ko Kabuga akwiye kuburanishwa mu bundi buryo bworoheje kandi ruzi uko ubuzima bwe bumeze.

None ubu urwo rugereko rw’iremezo rwamuburanishaga rwategetswe kwiga “byihuse” ku kibazo cy’ifungwa rya Kabuga.

Kabuga, inyandiko y’urukiko igaragaza ko afite imyaka 88, ni umwe mu ba nyuma bashakishwaga n’ubucamanza mpuzamahanga bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, hafi y’i Paris rwagati, ku itariki ya 16 Gicurasi mu mwaka wa 2020, aho yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryaho, nkuko byatangajwe na minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.