Amajyepfo: Abagura injyamani n’abakekwaho ubujura 182 batawe muri yombi

2,727
Kwibuka30

Kuva mu kwezi wa Nzeri 2023 hamaze gufatwa abakekwaho kwiba insinga z’amashyarazi no kuzigura basaga 182 bakaba bacumbikiwe na za Sitasiyo za RIB na Polisi mu Turere twose tw’Intara y’Amajyepfo ndetse binavugwa ko hari abafungiwe i Kigali.

Mu kiganiro Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, SP Habiyaremye Emmanuel yatangarije Imvaho Nshya ko hari abafite aho bahuriye n’ubujura bw’insiga no kuzigura zijyanwa gukoreshwa ibindi bitandukanye.

Yagize ati: “Iki kintu cyo kwiba insinga z’amashanyarazi twakibonye nk’ikibazo gikomeye cyagendaga gifata indi ntera kandi hakibwa ibikoresho Leta yatanzemo amafaranga kugira ngo bifashe abaturage, buriya urumuri ruvuga umutekano kandi aho rutari habura umutekano. Rero umuturage udafite umutekano w’imibereho myiza ntacyo yaguha cyiza kandi ubuyobozi bumuha ibyo bikorwa remezo ngo bimufashe kubaho neza yishimye”.

Akomeza avuga ko kuva ukwezi kwa Nzeri gutangiye hamaze gufatwa abakekwaho ubujura no kugura ibijurano bagera ku 182 ndetse hanafatwa insinga ndetse zidashishuye n’izindi zashishuwe.

Ati: “Kugeza ubu dufite abagera ku 182 bakekwaho ubujura no kugura ibijurano ariko bamwe muri aba bafatanywe insinga z’amashanyarazi zifite uburebure bungana na Metero 2670, 4 ndetse banafatanwa insinga zatwitswe zifite ibilo 539, hagaragaye ibikoresho birimo “Cash power 29″, ibikoresho bikoreshwa burira amapoto y’amashanyarazi harimo ingofero y’ubwirinzi, umukandara 1, inkweto 4 zifashishwa mu kurira ku mapoto byose dukeka ko byifashishwaga mu kwiba izi nsinga z’amashanyarazi ahantu hatandukanye muri iyi Ntara”.

Kwibuka30

SP Habiyaremye yibukije ko umujra n’umugurira ibijurano bose batazihanganirwa abibutsa ko ibyo bakora byose bibareba naho Polisi yo izakomeza kubafata kugira ngo baryozwe ibyaha.

Yavuze kandi ko bafite urutonde rw’abamaze gufatwa ariko hari n’abandi bagishakishwa kugira ngo na bo bazakurikiranwe nibaba abere batahe, nibibahama babiryozwe.

Yongeye kwibutsa abacuruza ibyo bataziye inkomoko ko baba bishora mu byaha batabizi akabasaba ko bajya bagura ibyo baziye inkomoko ngo batisanga baguye mu byaha.

Akomeza asaba abaturage kugira uruhare mu gutamaza abafite gahunda yo kujya kwiba insinga cyangwa bamenya uwazibye uzibitse bakamutamaza atarazigurisha kugira ngo ibikorwa bahabwa bizabagirire umumaro ukwiye nk’uko Leta ibibaha ibibona ko bigomba kubafasha kuva ku ntera imwe bajya ku yindi.

Muri uwo mukwabu kandi Uturere twa Nyaruguru na Kamonyi ni bo bafite umubare muke mu kwangiza ibikorwa remezo hibwa Insinga z’amashanyarazi, naho Akarere ka Muhanga kakaba gafite abagera kuri 36 bafatiwe muri ibi bikorwa.

Hashize igihe gito Umuyobozi wa Polisi y’U Rwanda, IGP Felix Namuhoranye abwiye itangazamakuru ko abajura n’abagura ibijurano bikomoka ku mashanyarazi ndetse n’ibindi byibwa ku bikorwa remezo bagiye guhagurukirwa, ubifatiwemo agafungwa cyangwa agahabwa igihano giteganywa n’amategeko.

Leave A Reply

Your email address will not be published.