Nyanza: Hari abagore bavuga ko babangamiwe n’urugomo bakorerwa n’abasinzi

9,121
Kwibuka30

Bamwe mu bagore batuye mu mujyi wa Nyanza baravuga ko babangamiwe bikomeye n’ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubujura bya hato na hato bikorwa n’abasinzi biganje cyane ahitwa kuri mirongo ine.

Hari bamwe mu bagore bo mu mujyi wa Nyanza, mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, akagali ka Nyanza bavuga ko babangamiwe bikomeye n’urugomo rukorwa n’insoresore ziba zasinze inzoga bita icyuma zikunze kugurishwa ku bwinshi ahitwa ku Mugonzi neza neza kuri mirongo ine.

Amakuru dufite ni uko guhera saa yine z’igitondo utubare tw’aho hantu hitwa kuri 40 tuba twafunguye cyane cyane ahitwa kwa Jean Pierre, bikageza saa cyenda abasore hafi ya bose badafite icyo bakora banywera aho ngaho bamaze gusinda bikomeye ku buryo haba hari urugomo rukomeye, ndetse bakaba bakwambura umuntu ibyo afite ku manywa y’ihangu.

Hari abavuga ko babambura na za terefoni, abandi bakamburwa utwo bavuye guhaha mu isoko cyane cyane abagore n’abana.

Uwitwa Mukamurigo Domina twahuye kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Ukwakira 2023 ku munsi w’isoko ahagana saa kumi n’imwe ari kurira ashaka uwamutabara ngo yirukankane umwana w’umusore wari umaze kumushikuza terefoni ye, mu marira menshi yagize ati:”Ubu ni ubwa kabiri nibiwe hano ku manywa y’ihangu abantu bareberera, rwose ibi birakabije, ubwose ndongera mbwire umugabo ko banyibye koko? Muri iri zuba koko?”

Undi mugabo ariko utarashatse ko amazina ajya mu itangazamakuru yatubwiye ko ibikorwa by’urugomo bikorerwa aho bimaze gufata indi ntera ku buryo hatagize igikorwa hazapfira n’umuntu, yagize ati:”Jyewe nsanzwe nsengera hano kuri ADEPR, iyo turangije amateraniro saa moya sinanyura hano, nyura kuri kaburimbo kwa Maritini, keretse nshatse kugirirwa nabi, abanyarugomo ni benshi hano kwa Jean Pierre, ibikorwa bib bikorerwa cyane cyane abagore n’abana”

Andi makuru twakuye mu runtu runtu kuri bamwe bahazi neza, avuga ko batega abana iwabo baba batumye guhaha ibya nimugoroba bakabambura ibyo bahashye, kandi bigakorwa abantu barebera ku buryo wibeshye ugashaka kuvuga nawe abo basinzi bagutera ubwoba bakaba bakugirira nabi.

Gitifu w’akagari Vestine Mukangarambe arasanga umuturage atagomba kuganiriza itangazamakuru kuko atari urukiko aregera.

Kwibuka30

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, tugerageza kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyanza madame Mukangarambe Vestine aho ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibanda ku bagore n’abana bibera, n’agasuzuguro kenshi yatubwiye ko tudafite amakuru, ko kandi itangazamakuru atari urukiko abaturage baregera, mu ijwi rivanzemo iseseme n’ubwishongozi yagize a.ti:”Nta makuru ufite, …nta makuru ufite yewe, ubundi se itangazamakuru ni urukiko baregera?

Hari n’abagore bavuga ko buri gihe iyo bagize ikibazo bakajya kuregera Gitifu w’akagari abuka inabi akababwira ngo bajye kuregera DASSO cyangwa ngo bashake indi nzira bajya banyuramo, uyu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Jye nambuwe n’umuntu nzi neza, mu nama y’umutekano hano ku kibuga cya College,mbajijeje icyo kibazo Gitifu yarankakamiye, anyuka inabi ambaza niba nta zindi nzira nzi nanyuramo ntarinze kwiteza ibisambo, nibajije niba ngomba kwimuka iwanjye kugira ngo nkunde ngire amahoro”

Aha hahoze urukiko rw’ibanze niho Akagari gasigaye gakorera

N’ubwo bimeze bitya, ibi bimeze nk’aho bihabanye n’umurongo wa Leta aho abayobozi bahora bibutswa ko umuturage agomba kuza ku isonga ndetse akarindirwa umutekano we n’ibye, bitaba ibyo umuyobozi akabibazwa nk’uko perezida wa Repubulika akunze kubivuga.
Hari bamwe mu baturage bavuga bo mu mujyi wa Nyanza bemeza ko umutekano muke wo kuri 40 umaze kunanirana ndetse ko ari ikibazo kizwi n’inzego zose z’Akarere uhereye kuri Meya ukamanuka kuri mudugudu, ariko kugeza ubu kikaba cyaraburiwe umuti urambye.

Mugonzi, agace kazwiho uburaya, ubujura, ubusinzi, ndetse n’urugomo aho urebye nabi bagutemesha unzembe byose bikorerwa mu maso y’abayobozi

Uwitwa Charles uvuga ko amaze imyaka itari mike aba muri ako gace kazwi nka Mugonzi, ndetse ko ari naho yavukiye yavuze ko Mugonzi yananiranye kuva kera, yagize ati:”Ibi ubonye ni bike, ubundi tegereza nka saa moya maze urebe indaya ukuntu zicicikana hano, wibeshye ukavuga bagutemesha inzembe, bariya bagore ureba buri umwe afite urwembe nk’intwaro”

Abaturage barasaba ko hakorwa ibishoboka byose umujyi wa Nyanza cyane cyane mu Mugonzi ahazwi nko kuri 40 hagakazwa umutekano, n’irondo ry’umwuga ritarimo ibisambo, ndetse ko abayobozi bajya bagerageza kubumva kuko buri gihe mu nama z’umutekano bagaragaza ikibazo cy’umutekano muke ariko abayobozi ntibagire icyo babikoraho ahubwo bakabafata nk’abanzi.

Umurenge wa Busasamana niwo uherereyemo icyicaro cy’intara y’amajyepfo, icyicaro cy’Akarere, ndetse n’ibindi bikorwa byose bikomeye mu Karere, abantu bakibaza impamvu umutekano wananiranye mu Mugonzi kandi ari muri metero nkeya cyane ugana aho ibiro by’intara bikorera.

Leave A Reply

Your email address will not be published.