Amakipe y’icyiciro cya kabiri n’ay‘abagore yemerewe gukinisha abanyamahanga

5,626

Inama ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Kanama 2021, yanzuye ko amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo n’icyiciro cya mbere mu bagore, azajya yifashisha abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 18 bemewe ku mukino.

Ni icyemezo cyafashwe gikurikira icyo kongera umubare w’abakinnyi b’ababanyamahanga mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo, ukava kuri batatu ukagera kuri batanu. 

Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere kugira ngo ifate imyanzuro ishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abanyamuryango bayo mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 30 Nyakanga 2021.

Ingingo ya 35 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA yavuguruwe hemezwa ko:

Amakipe yo mu Kiciro cya mbere mu bagabo yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino ‘’Feuille de match’’ ndetse no mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batanu (5) aho kuba batatu (3) nk’uko byari bisanzwe.

Umukinnyi w’umunyamahanga wese winjiye mu Gihugu aturutse hanze yacyo agomba kuba atarengeje imyaka mirongo itatu (30) y’amavuko.

Umukinnyi w’umunyamahanga uturuka hanze y’Igihugu kandi akaba arengeje imyaka mirongo itatu (30) kugirango yemererwe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA agomba kuba yarakiniye Ikipe Nkuru y’Igihugu cye nibura mu myaka itatu iheruka.

Ibijyanye n’imyaka y’abakinnyi b’abanyamahanga bivuzwe haruguru ntibireba abakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda cyangwa abazinjira mu Gihugu bakarenza imyaka mirongo itatu (30) baramaze guhabwa ibyangombwa bibemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagore yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu (3).

Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagore ntabwo yemerewe gukinisha abanyamahanga.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye kandi ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2021.

FERWAFA yatangaje ko imyanzuro ijyanye n’igihe ibindi byiciro by’amarushanwa itegura bizatangirira, izafatwa mu minsi iri imbere.

Icyiciro cya Mbere mu bagore cyemerewe gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga
Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu bagabo yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu
Leave A Reply

Your email address will not be published.