Rurageretse hagati ya Mupenzi Eto‘o na Kazungu Claver

13,755
Kwibuka30

Intambara y’amagambo hagati y’umunyamakuru, Kazungu Claver na Mupenzi Eto’o ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri APR FC, ikomeje gufata indi ntera.

Muri ruhago y’u Rwanda hakomeje kugaragaramo ishyari n’ibindi bisa naryo, aho usanga ababarizwa muri iki gice bahora bahanganye bapfa inyungu za hato na hato.

Uko iminsi yicuma ni ko bikomeza gufata indi ntera, kugera ho bamwe mu banyamakuru ba siporo mu Rwanda, batungwa agatoki nk’abafite uruhare runini mu kwica umupira w’u Rwanda.

Mupenzi Eto’o usanzwe ari umukozi wa APR FC ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi ari mu bashyizwe mu majwi n’umunyamakuru w’imikino kuri RadioTv10, Kazungu Claver ko ari mu bafite uruhare rwo kwica ruhago y’u Rwanda.

Mupenzi Eto’o yahakanye ko ari we ugura abakinnyi muri APR FC!

Aganira na Transit Line Tv ikorera kuri YouTube, Mupenzi Eto’o yakomoje kuri Kazungu nubwo atamuvuze izina, ariko amagambo yakoresheje yerekanye neza uwo yari ari guha ubutumwa.

Ati “Recruitement muri APR FC ntabwo zikorwa na Eto’o. Recruitement muri APR FC hari abayobozi bakuru uhereye kuri Gen. Kabarebe w’icyubahiro, kumanuka kuri Chairman, Visi Chairman, Umunyamabanga, Ushinzwe ubuzima bw’ikipe, twese turicara tukareba ku mukinnyi dushobora kugura.”

Aha ni ho Mupenzi yahereye avuga ko atari we wenyine ufata icyemezo cyo kugura umukinnyi muri APR FC nk’uko bamwe bakunze kubigarukaho.

Yakomeje aha ubutumwa Kazungu Claver uherutse kumvikana avuga ko APR FC ibyo ikora byo kugura abakinnyi muri Rayon Sports FC, atari byo kuko itazabona umukeba bahangana ufite imbaraga.

Ati “Hari umunyamakuru ukunda kuvuga ngo Ikipe ni iya Eto’o na coach ngo ni bo baguze aba bakinnyi, ngo bazababazwe. Si byo rwose. Uwo munyamakuru arayobya abakunzi b’umupira mu Rwanda, cyane cyane aya APR FC. Yibayobya ntabwo muri APR FC recruitement zikorwa na Eto’o. Si byo.”

Kazungu Claver yihisha mu burokore kandi atari we!

Yakomeje avuga ko Kazungu akunda kwigaragaza nk’umurokore usenga ko atahisha ukuri kandi akuzi. Mupenzi yavuze ko Kazungu ahubwo ari we wamugiriye ishyari kuko mbere yo guhabwa akazi ko kujya agura akanagurisha abakinnyi muri iyi Ikipe y’Ingabo, Claver ari we wasangaga abakinnyi mu ngo zabo ababwira ko ari we ugiye kubafasha kuza muri APR FC.

Mupenzi yagize ati “Reka mbonereho kumuha ubutumwa uwo munyamakuru kuko nabonye anyataka cyane ashaka ahari kunyangisha abantu, kuko avuga ngo reka tumurase wenda azadushake.”

“Ariyizi aho akora, mba numva anavuga ngo ni umurokore na Bibiliya iba iteretse imbere aho ariko si byo. Afite ishyari rirenze. Mbere ntaraza muri APR FC yakundaga kujya mu ngo z’abakinnyi ababeshya ngo ni njye uzabazana muri APR FC, uretse ko nabyo yarababeshyaga kuko si byo.”

Kwibuka30

Mu burakari bwinshi, Mupenzi yakomeje gutunga urutoki Kazungu Claver ko ari umunyeshyari. Ati “Muri APR FC ntabwo umuntu umwe ashobora kuzana umukinnyi, ariko kuko ntari nakaje, yajyaga mu ngo z’abakinnyi akababeshya ko azabaza. Ahubwo nkeka ko ari we uba ubashakaho icyo abakuraho.”

“Ese kuki yajyagayo? Ese ahubwo sinavuga ko ari we urya izo njyawuro? Numvise avuga ndi umupfapfa, ngo ndi igicucu. Umuntu w’umurokore atukana ari mu kiganiro?”

Eto’o ati Kazungu Claver ntazi gusoma no kwandika!

Mupenzi yanakomeje avuga ko Kazungu ashobora kuba atazi gusaoma no kwandika. Ati “Niba uri umunyamakuru uri mu kiganiro, ukageraho aho utumirwa ubutumwa ukaba utabasha kubusoma, kuyisoma bikakunanira bikaba ngombwa ko wifashisha abo mukorana.”

“Ubushize umuntu yamuhaye umurongo wo muri iyo Bibiliya agenda, uramunanira biba ngombwa ko abanda bamufasha. Uwo muntu nkibaza ukuntu anyita igicucu n’igipfapfa ndi umuntu ufite umwana, muhahira muteganyiriza ibyiza nkora cyane ngo azakure neza, kandi we noneho imyaka afite yagakwiye kuba ambyaye ahahira inda ye gusa, nkibaza ukuntu anyita umupfapfa. Ibyo bintu by’urwango si byo.”

Eto’o ahamya ko Kazungu ahorana urwikekwe kubera ibyo akora!

Mu kiganiro cy’iminota hafi 50, Mupenzi yakomeje gutunga urutoki Kazungu agaragaza ko hari inzira ze yafunze bikaba impamvu yo kumwangisha abakunzi ba ruhago mu Rwanda, ndetse agaragaza ko adakora kinyamwuga.

Ati “Amaze imyaka icumi i Kigali, ariko yaba abo basengana cyangwa abo bakorana ndetse n’izindi nshuti ze, ntawe uzi aho ataha. We yifitemo urwango karemano. Namuha ubutumwa, yanyanga atanyanga, yansebya atansebya ntacyo byampinduraho.”

Eto’o akemanga ubushobozi bwa Kazungu!

Kazungu yakomeje kumvikana akemanga ubushobozi bw’abatoza barimo Nshimiyimana Eric wa AS Kigali, Mashami Vincent utoza Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports na Rwasamanzi Yves utoza Marines FC. Ariko yumvikana Ashima Banamwana Camarade udafite akazi ubu.

Aha naho Mupenzi yavuze ko ari ho hagaragarira ubwenge bw’uyu munyamakuru, kuko abo anenga bose bafite umusanzu batanze muri ruhago y’u Rwanda ariko abo Ashima nta kidasanzwe bari bakora.

Claver kandi yakunze kumvikana ahamya ko Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ntacyo yamariye Mukura VS yahoze abereye umuyobozi. Aha naho Eto’o yavuze ko Kazungu yagaragaje urwango n’ishyari kuko Nizeyimana yahaga angana na Miliyoni 100 Frw buri mwaka kandi atagaruka.

Mupenzi Eto’o ahamya ko Kazungu Claver ahorana ishyari yavukanye
Kazungu Claver yatunzwe agatoki na Eto’o. Ahamya ko ahorana ishyari muri we
Leave A Reply

Your email address will not be published.