Amarangamutima ya ALINE uzwi nka Bijoux muri Bamenya nyuma yo kwambikwa impeta y’ubudatana n’umukunzi we

9,750

Nyuma yo kwambikwa impeta y’ubudatana, Aline yashyize hanze amarangamutima ye avuga amahirwe agize kuba agiye kubana n’uwo umutima we wahisemo.

Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu nibwo amafoto yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukobwa wamenyekanye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane yitwa Bamenya yambikwa impeta n’umukunzi we yihebeye.

Munezero Aline ariwe Bijoux, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko umukunzi we ahwanye neza neza n’uwo yasabye Imana, amugereranya n’impano Imana yamuhaye, ndetse agasanga ko ari igice kimwe mu bimugize.

Umukunzi wa Bijoux yitwa Benjamin ABIJURU, akaba azwi cyane nk’umufana n’umukunzi wa Rayon Sport bigaragazwa cyane mu bikorwa by’ikipe ya Rayon sport akunze kwitabira. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe bano bombi baziyereka abakunzi babo ku mugaragaro, gusa ikizwi ni uko ari ibintu bishobora gukorwa vuba, umwe mu nshuti za hafi za Benjamin ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze, yatubwiye ko ubukwe bwabo budashobora kurenza uku kwa cumi uno mwaka kandi ko urebye neza iby’ingenzi byose byamaze gushyirwa ku murongo.

Benjamin ukunze kwitwa Bent niwe wegukanye umutima w’ino mukobwa mwiza wamenyekanye cyane nka Bijoux.

Bijoux uzwi muri Filime Bamenya yambitswe

Akanyamuneza kari kenshi mu maso yabo bombi bishimira ibihe byiza bagiye kubana nk’abashakanye ndetse nk’umugore n’umugabo.

Comments are closed.