KAYONZA:Umugabo yiyahuye kubera gukeka ko umugore we amuca inyuma bi muviramo urupfu.

9,272
Kwibuka30

ni kenshi hakunze humvikana gucana inyuma mu bashakanaye nyamara ntibibonerwe gihamya ariko uvugako bamuciye inyuma agakomeza kubyemeza.Umugabo witwa Uwiringiyimana Justin wari ufite imyaka 33 atuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, yiyahuye arapfa nyuma y’amakimbirane y’igihe kirekire ashingiye ku gukeka ko umugore we amuca inyuma akaryamana n’abandi bagabo.

Umugabo yiyahuye kubera gukeka ko bamuca inyuma,ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2020 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba mu Mudugudu wa Mahumbezi Akagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare nkuko bitangazwa.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze igihe kinini atumvikana n’umugore we aho yakundaga kuvuga ko amuca inyuma nubwo nta bimenyetso bifatika yigeze atanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Semugisha Mberwa, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yiyahuje umuti bakunze gukoresha bahungiza imyaka wa Aluminium Phosphide uzwi nka tiyoda.

Kwibuka30
Kayonza:Umugabo yiyahuye arapfa kubera...
Umugabo witwa Uwiringiyimana Justin wari ufite imyaka 33 atuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, yiyahuye arapfa nyuma y’amakimbirane y’igihe kirekire ashingiye ku gukeka ko umugore we amuca inyuma akaryamana n’abandi bagabo.

Yagize ati “Ahagana saa kumi n’imwe nibwo yiyahuye, uyu mugabo yari afitanye amakimbirane n’umugore yavugaga ko ajya amuca inyuma, umugore nawe akavuga ko atari byo ahubwo iyo abonye avuganye n’abandi bagabo ngo ararakara, umugore yamusabaga ko yazabyemeza ari uko yamufashe.”

Uyu munsi rero ngo umugore yaje asanga agacupa kabamo umuti bakoresha mu guhungiza imyaka cyangwa mu nyanya kari aho hanze akomeje kureba asanga undi yanyweye wa muti wose, bamujyana ku kigo nderabuzima bamutera serumu batangiye kwandika urupapuro rumujyana mu bitaro bya Rwinkwavu ahita apfa.”

Gitifu Semugisha yakomeje avuga ko nta nshuro n’imwe bigeze bafata uwo mugore yaciye umugabo we inyuma ku buryo bahamya ko koko yamucaga inyuma.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.