Amarangamutima ya Salma M.Nsanga umwe mu bagore 3 bazasifura mu gikombe cy’isi

9,927
Mukansanga to headline first all-women referee team handling an AFCON game  | The New Times | Rwanda

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ritangarije ku munsi w’ejo hashize taliki ya 19 Gicurasi 2022 urutonde rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’isi giteganijwe kubera mu gihugu cya Qatar mu mpera z’uno mwaka wa 2022,umwe mu basifuzi 6 bakomoka ku mugabane wa Afrika harimo umwe rukumbi ariwe MUKANSANGA Salima, akaba ari umwe ba bagore batandatu bazasifura muri ayo marushanwa yo ku rwego rwo hejuru aba ayateguwe na FIFA.

Nyuma yo kumenya ko yatoranijwe kuri urwo rwego rufatw nk’ururi hejuru, Salima MUKANSANGA yavuze ko yishimiye cyane icyizere yahawe, kubwe arasanga ari umusaruro w’imbaraga n’umurava akorana mu kazi ke ko gusifura, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Salima yagize ati:”Ndanezerewe, ni inkuru idasanzwe kuri jye ndetse no ku gihugu by’umwihariko, ni ibyo kwishimira kuba arijye mugore rukumbi watoranijwe kujya gusifura mu gikombe cy’isi ku mugabane wose wa Afrika, ni ishema kuri jye”

Uyu mugore usanzwe akora akazi k’ubuganga Mukansanga Salima yavuze ko ibi byose abikesha umurava akorana mu kazi ke ko gusifura, ndetse akavuga ko uru rwego rutajyamao amarangamutima na make, yakomeje ashima abantu bose bagiye bamuha amahirwe yo gusifura ubwo yari atangiye ino mirimo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana imikino Salima azasifura, gusa ari mu basifuzi bashimwe cyane mu mukino ya Africa iherutse kubera mu gihugu cya Cameroune kuko naho yari yitabiriye ndetse aza no gusifura umwe mu mukino yavuzweho kuba yaragenze neza muri ayo marushanwa Nyafrika.

Ubwo yari kuri mikoro za RBA, yakomeje avuga ko azakora ibishoboka byose agahesha ishema abamugiriye icyizere, ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, ati:”byoroshye kuko haba hasabwa ibintu byinshi, ariko Inshallah nzabigeraho, nzakora ibishoboka byose mpeshe ishema abangiriye icyizere bose harimo n’igihugu cyanje”

Abanyarwanda benshi bakomeje kohereza uno mugore ubutumwa bumushimira cyane, ndetse bagashima uburyo yitwara mu kazi ke, gusa bamwe mu bakunzi ba ruhago hano mu Rwanda bakomeje kwibaza impamvu uno mugore wizerwa ku rwego rw’isi atajya ahabwa amahirwe yo gusifura imwe mu mikino iba ikomeye hano mu rwanda.

Comments are closed.