Amarangamutima y’umutoza Jose MORINHO ku mukinnyi ETO FILS

14,699
Kwibuka30

José Morinho MARIA yavuze ko atiyumvisha impamvu ET’O FILS  atigeze abona Ballon D’or mu gihe cyose yakinnye umupira.

Umutoza mpuzamahanga wamenyekanye kubera amateka yandikishije ikaramu y’icyuma mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku isi. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Cameroun, Bwana JOSE Morinho yavuze byonshi ku mukinnyi SAMUEL ETO FILS uherutse gusezera mu mupira w’amaguru ku myaka 38 y’amavuko.

JOSE MORINHO yagize ati:”biragoye kugira icyo uvuga ku mukinnyi nka ETO SAMUEL FILS, yari umukinnyi w’igihangange ku isi, iyo nabaga mufite nabaga nizeye intsinzi, nubwo natsindwa nari nizeye ko ntashobora gutsindwa ku busa kuko nari nzi neza ko Eto ari bumpe igitego”

Kwibuka30

Bwana MORINHO JOSE yahuye bwa mbere na SAMUEL ETO FILS hari mu mwaka w’i 2009-2010 mu Butaliyani mu ikipe ya INTER DE MILAN, ayifasha gutwara ibikombe bitatu harimo n’icya UEFA CHAMPIONS LEAGUE. Morinho JOSE yongeye ahura na SAMUEL ETO FILS mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza aho yamufashije gutwara ibikombe. José MORINHO yakomeje avuga ati:

…biragoye kwiyumvisha ukuntu umukinnyi nka SAMUEL ETO FILS atigeze abona igikombe nk’umukinnyi wahize abandi ku isi (ballon d’or) kandi yari abikwiriye, yaru umukinnyi w’ikirangirire, ariko nziko azagera kuri byinshi hanze y’umupira w’amaguru…

Samuel ETO FILS aherutse gusezera mu mupira w’amaguru, ni umwe mu Banyafrika babaye ibihangange muri Ruhago ndetse banakiniye amakipe akomeye mu ruhando rw’isi, ibintu byatumye aza no kurutonde rw’Abanyafrika bakuye agatubutse mu mupira w’amaguru.

Morinho JOSE yatangarije icyo kinyamakuru ko SAMUEL ETO FILS yari umukinnyi w’ishyaka atigeze agira undi aribonamo mu gihe cyose yatozaga, yavuze ko Samuel FILS yashoboraga gukora igishoboka cyose kugira ngo ikipe ye ibone intsinzi.

Samuel ETO FILS yatorewe inshuro nyinshi nk’umukinyi wahize abandi ku mugabane w’Afrika.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.