MUSANZE: Ushinzwe Imishahara mu Karere arashinjwa Ruswa mu itangwa ry’Akazi k’Abarimu

11,633

 

 

Bwana TWIHANGANE PATRICK ushinzwe imishahara na VINCENT NSENGIYUMVA bo mu Karere ka MUSANZE batawe muri yombi kubera ruswa.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi nibwo abagabo babiri bakora mu biro by’Akarere ka MUSANZE bwana TWIHANGANE PATRICK na Bwana VINCENT NSENGIYUMVA batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB. Bwana Patrick ushinzwe imishahara na mugenzi we Vincent ushinzwe amashuri y’incuke n’amasomero muri ako Karere bose barashinjwa ibyaha birimo itonesha mu gutanga akazi no gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite. Aya makuru yemejwe na Modeste MBABAZI umuvuguzi wa RIB avuga ko koko bano bagabo batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha harimo icyaha cyo kurya ruswa ku barimu ngo bashyirwe mu myanya y’akazi. Ibi byaha bano bagabo bashinjwa babikoze mu bihe bitandukanye, usibye kandi bino byaha, bano bagabo barashinjwa kandi inyandiko mpimbano. Amakuru y’aba bagabo yatanzwe na bamwe mu barimu bagiye bakorerwa bino bikorwa bidafututse. Mu Turere twinshi tw’igihugu hagiye hakundwa kuvuga ikibazo cy’abarimu baribwa amafranga mu gushyirwa mu myanya y’akazi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.