Amashuri natangira, buri mwalimu n’umunyeshuri bagomba kuzaba bambaye agapfukamunwa

15,308

Dr NDAYAMABAJE Irenee yavuze ko amashuri natangira, abarimu n’abanyeshuri bagomba kuzajya bambara udupfukamunwa

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza bamaze igihe gikabakaba amezi atanu bari mu miryango yabo kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye amashuri bigagamo afungwa kugeza igihe kitaramenyekana, hirindwa ko yaba indiri y’ikwirakwizwa ryacyo.

Bamwe mu babyeyi iyo bahuriye mu bucuruzi, mu kazi n’ahandi,  ibiganiro byabo bigaruka ku buryo abana babo bakumbuye ku ishuri, aho bamwe mu bo icyo cyorezo cyasanze biga mu mashuri y’inshuke babyuka bigera impuzankano y’ishuri bahetse n’udukapu mu kwibutsa ababyeyi ko bakeneye gusubira ku ishuri.

Ku biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bamwe bibaza uburyo ibibuga, inkike z’amashuri n’ahandi basabwaga gukora imirimo y’amaboko, hose  hameze ibyatsi, amashuri bigagamo akaba umusaka, ku buryo bumva bazaba bafite akazi kenshi umaka w’amashuri utangiye.

Ku rundi ruhande, hari abibaza uko amashuri ashobora gutangira mu gihe icyorezo kitaraneshwa ku Isi burundu, bagahangayikishwa n’uburyo bazaba batemerewe guhobera inshuti zabo bamaze igihe batabonana, yewe habe no kubaramutsa bahana ibiganza.

Iyo mitekerereze mishya ijyanye n’impinduka zidasanzwe babona mu miryango yabo, zishimangira ko no ku bigo byabo bazahasanga impinduka zidasanzwe.

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB) Dr. Ndayambaje Irenée, agaragaza ko ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ku n’afatanyabikorwa bayo mu burezi, hari ibikorwa na gahunda bishya birimo gutegurwa bizatungura abanyeshuri basubiye mu bigo byabo.

Udushya tujyanye n’ingamba zo kwirinda COVID-19

Abanyeshuri ntibazatungurwa n’igihe bazasabwa gukaraba intoki kenshi,  kwambara agapfukamunwa no guhana intera ihagije hagati yabo kuko bazaba babisize no mu miryango yabo, ariko gusanga amashuri yose yaragejejwemo amazi ndetse n’ubukarabiro ni kimwe mu bizatuma babona impinduka zidasanzwe.

Dr. Ndayambaje yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo kugeza amazi meza mu bigo by’amashuri nk’imwe mu ngamba zo kunoza isuku n’intambwe y’ibanze mu kwirinda COVID-19.

Yagize ati: “Ubungubu turi mu rugamba rwo kugira ngo amashuri agezweho amazi, cyangwa se agire ibigega bibika amazi. Birumvikana ko igihe cyo gufungura amashuri ntabwo tugomba kwirara ngo tuvuge ngo icyorezo twagitsinze,  abana bagomba kwitegura ko nibafungura hari amabwiriza bazasanga ku ishuri kandi bagomba kubahiriza kugira ngo dukomeze kwirinda icyo cyorezo.”

Ibigo by’amashuri byose bizaba bisabwa kugira ubukarabiro ndetse na za “Kandagirukarabe” zihagije aho bidashoboka kubwubaka, mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyabonera urwaho mu mashuri, mu gihe azaba akomorewe gufungura.

Leta y’u Rwanda itangaza ko umwaka w’amashuri udashobora kuzatangira mu gihe hakiboneka umubare uri hejuru w’abatahurwaho icyo cyorezo, bityo ikaba isanga  gufungura amashuri muri Nzeri byaba ari vuba cyane mu gihe haba hakiboneka abarwayi barenga 40 buri munsi.

Abiga mu mashuri abanza bazajya bagaburirwa saa sita

Umwaka w’amashuri utaha uzatangirana no kugaburira abanyeshuri bose biga mu mashuri abanza, kikaba ari igikorwa cyakorwaga mu mashuri yisumbuye acumbukira abanyeshuri, ndetse no muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ku bigo bimwe na bimwe.

Mu mwaka wa 2014 ni bwo Leta yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kwiga neza ntawuguye isari.

Dr. Ndayambaje yashimangiye ko kuri ubu gahunda yo kugaburira abana biga bataha iwabo, izajya ikorwa guhera mu mashuri abanza. Ati: “Tugiye gutangirana gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri. Iyo gahunda ubundi yari isanzwe mu mashuri yisumbuye gusa, ubu rero tugiye kugaburira abana bose guhera mu mashuri abanza.”

Ibyumba by’amashuri byarongerewe ahatandukanye

Iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri birenga 22,505 rirarimbanyije mu bice bitandukanye by’Igihugu;  Bamwe mu banyeshuri bazisanga bimuriwe ku bigo bishya, cyangwa se basange inyubako nshya ku bigo basanzwe bigaho batahasize.

byo byumba by’amashuri hamwe n’ubwiherero 31,932 byahawe igihe kigufi cyo kuba zuzuye kugira ngo abanyeshuri bazatangirire umwaka mushya w’amashuri mu myigire n’imibereho itandukanye n’iya mbere.

Iyubakwa ry’amashuri ryajyanye no kurambagiza abarimu bashya barenga 28,000 bazigisha mu byumba bishya mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwarangwaga mu mashuri abanza cyane cyane.

Ingamba zigamije kongera ireme ry’uburezi

Dr. Ndayambaje yabwiye Imvaho Nshya ko hakomeje n’imyiteguro ijyanye no kuvugurura imyigire n’imyigishirize mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Muri zo harimo kuba integanya nyigisho n’imfashanyigisho bizaba biri mu rurimi rw’Icyongereza, by’umwihariko ku bana bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Ati: “Birumvikana ko impinduka bazasanga mu mashuri yabo zose ari izifasha gukomeza kongera ireme ry’uburezi.”

Dr. Ndayambaje yashimangiye ko urugamba rwo guhangana na COVID-19 rwasize amasomo atandukanye azakomeza gutuma hari byinshi bivugururwa mu burezi, birimo kwimakaza ikoranabuhanga ku bufatanye n’izindi nzego.

Yakomeje asaba ubufatanye n’ababyeyi, by’umwihariko muri iki gihe abana bagomba kuba mu mu ngo zabo bafite imyitwarire n’imico biboneye, bagafashwa no gukurikira amasomo kuri radiyo, terevizio, kuri terefoni no kuri murandasi.

Yavuze ko uburangare bw’ababyeyi bushobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ku bana babo muri ibi bihe bagitegereje ko umwaka w’amashuri wongera gutangira.

Comments are closed.