Hari abayobozi basabwe gutanga ubusobanuro nyuma yo kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

9,813
Kwibuka30

Abayobozi bane bo mu murenge wa Busasamana basabwe ubusobanuro banashyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire kubera umupira w’amaguru uherutse kubera ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Paruwasi ya Busasamana.

Abo bayobozi ni umuyobozi ushinzwe ubuyobozi n’imari mu murenge wa Busasamana Kamanzi Jean Damascène, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihonga, Niyonsaba Tharcisse, Ntakirutimana Jean Paul ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Kagari ka Gasiza na Dusengimana Théoneste ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Gacurabwenge.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Busasamana II ruri mu kibanza cya Paruwasi ya Kiliziya Gatolika ya Busasamana. Iki kibuga kiri mu Mudugudu wa Marumba mu Kagari ka Gihonga.

Uyu mukino ukaba wari wahuje urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Kinyandaro mu Kagari ka Gasiza n’urwo mu Mudugudu wa Nyamyenge mu Kagari ka Gacurabwenge.

Kwibuka30

Muri uyu mukino, ngo ntabwo amabwiriza agenga uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yigeze yubahirizwa kuko abantu bari begeranye cyane uretse ko ibikorwa by’imikino bitemewe muri iki gihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne yemeje aya makuru avuga ko yabandikiye abasaba ubusobanuro anabashyikiriza akanama gashinzwe imyitwarire.

Ati “Aba bakozi twabandikiye tubasaba ibisobanuro kandi twanabashyikirije akanama gashinzwe ikinyabupfura kugira ngo bisobanuro ibindi tuzabivuga ari uko bafatiwe ibihano.”

Mu mabwiriza ariho yo kwirinda Coronavirus ntabwo ibikorwa bihuza abantu benshi nk’imikino n’imyidagaduro byemewe.

(Source:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.