Amashusho y’indirimbo LA POUPETTE ya King James amaze gushyirwa hanze

11,080
King James yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Poupette’ yifashishijemo Miss Mutoni-VIDEO

Umuhanzi KING JAMES amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise La poupette, iragaragaramo Miss MUTONI

Amashusho y’iyi ndirimbo Bwana RUHUMURIZA James uzwi nka King James yise la Poupette imara iminota ine yashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Kamena 2020, amashusho y’iyo ndirimbo yafatiwe ahazwi nka Sunday Park Nyaturama mu Mujyi wa Kigali ikaba yagaragayemo Miss Mutoni wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ndetse no muri Miss Supranational Rwanda 2019.

Bwana King James yifashishije Miss Mutoni akina ubutumwa yaririmbye yishyize mu mwanya w’uwakunze aririmba agaragaza ko bombi aribo bo gutera intambwe ya mbere yo kunoza urukundo rwabo mu nguni zose, kandi ko urukundo rwabo ruzagera kure.

Mu rundi ruhande kandi, aba avuga ko ari umusore waryohewe n’urukundo nyuma yo guhura n’uwo yifuzaga.

Iyi ndirimbo ‘Poupette’ iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko humvikanamo n’amagambo macye y’Igifaransa ndetse n’Igiswahili.

King James yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Poupette’ yifashishijemo Miss Mutoni-VIDEO

Comments are closed.