“Nta modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange igomba kurenza saa mbiri iri mu muhanda” RURA

7,634
Kwibuka30
Basanga gare ya Nyabugogo n'iya Kimironko zikwiye kuvugururwa

RURA yatangaje ko imodoka zose zitwara abagenzi zambukiranya intara ko zigomba gufunga akazi saa mbiri mu rwego rwo kubahiriza abagenzi gutaha kare.

Mu ijoro ryakeye nibwo inama y’abaministri mu Rwanda yanzuye ko ingendo z’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zambukiranya uturere zakomorewe nazo zikaba zatangira gukora, nk’ibisanzwe rero izo modoka zatangiye akazi kazo nubwo wabonaga abagenzi ari benshi cyane bategereje imodoka wabonaga ari nke kandi zatwaraga icya kabiri cy’abo zari zisanzwe zitwara kubera kubahiriza umwanya ungana na metero hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa covid-19.

Kwibuka30

Nubwo bimeze bityo, ikigo ngenzuramikorere RURA kibukije abatwara izo modoka ko amsaha yo gutaha atagomba kurenza saa mbiri z’ijoro. Mu gika cyayo cya mbere “e” RURA yavuze ko imodoka zigomba kuba zashoje akazi saa mbiri kugira ngo byorohereze abagenzi gutaha kare.

Nubwo bimeze bityo bamwe mu baturage barasanga amasaha azabagereraho kuko imodoka zabaye iyanga, mu gihe polisi y’u Rwanda yo ivuga ko uko biri kose nta muntu ugomba kuba ari gucaracara mu muhanda nyuma ya saa tatu z’ijoro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.