Amashyaka 9 atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yasabye LONI kotsa igitutu Leta ikemera ibiganiro

8,561
Kwibuka30
Amashyaka 9 atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yandikiye ONU ayisaba kuyahuriza nayo mu biganiro

Amwe mu mashyaka 9 atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yandikiye umuryango w’abibumbye iwusaba kotsa igitu leta ngo yemere igirane imishykirano nayo.

Amashyaka icyenda (9) y’Abanyarwanda avuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda buriho ndetse n’ataremerwa mu gihugu ayobowe na madame Ingabire Victoire yavuze ko yandikiye ibaruwa umuryango w’abibumbye ngo wotse igitutu Leta y’u Rwanda yemere imishyikirano ayo mashyaka yifuza kugirana n’ubuyobozi buriho.

Ibi byavuzwe na madame Ingabire Victoire mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’Abanyamerika VOA ishami ryayo ry’Ikinyarwanda.

Victoire Ingabire avuga ko iyi baruwa yashyizweho umukono n’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’amashyirahamwe yigenga adaharanira inyungu.

Kwibuka30

Madame Ingabire yakomeje avuga ko u Rwanda arirwo pfundo ry’umutekano muri Afurika y’ibiyaga bigari, ariko ngo ntibumva ukuntu umuryango w’abibumbye utarukangurira gutegura ibiganiro by’amahoro n’abo batavuga rumwe.

Ibihugu byinshi bya hano muri Afurika y’Iburasirazuba byakanguriwe na ONU kuganira n’abatavuga rumwe, ariko u Rwanda bararwirengangije barufata nk’igihugu gifite umutekano, ni muri urwo rwego twandikiye ONU kugirango tuyikebure, yotse igitutu Leta y’u Rwanda natwe tuganire nayo.”

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntiragira icyo ivuga kuri ino baruwa yanditswe n’iri huriro, ndetse nta n’umuntu wo ku rwego rwo hejuru mu muryango w’abibumbye wari wagira icyo atangaza kuri iyi baruwa.

Leta y’u Rwanda yakomeje ivuga ko idashobora kugirana imishykirano n’imitwe yita iy’abajenosideri nka FDLR, ahubwo ikavuga ko bagomba kuza mu Rwanda bagataha nk’abandi, ariko hagira ukurikiranwa kub byaha bya genoside akabihanirwa nk’abandi bose.

Ku bijyanye n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Leta ya Kigali yavuze ko amashyaka yose ya Politike afite aho ahurira (Forum des partis politiques) hatitawe ku kuba avuga rumwe na Leta cyangwa se atavuga rumwe nayo.

Comments are closed.