Amatora Abantu 8 bashaka kwiyamamaza bamaze gusaba impapuro ngo bashake imikono

680

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iravuga ko hari abantu 8 basabye impapuro zibemerera kujya gushaka imikono mu turere ibemerera kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Ni amakuru Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 16 Gicurasi,aho yanongeyeho ko uretse abo umunani , hari n’abandi 41 basabye impapuro zo kujya gushaka imikono, ibemerera kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Abadepite.

Muri aba bose ariko, hari babiri bagaruye impapuro bahawe kuko batigeze bajya gushaka imikono mu turere.

Komisiyo y’amatora iratangira kwakira Kandidatire guhera ejo ku wa Gatanu tariki 17 kuzageza tariki 30 Gicurasi 2024.

src: Kigali today

Comments are closed.