Amavubi agiye guhura na Togo umukino wanyuma mu matsinda itsinda irakomeza

7,612

Nyuma yo kungaya imikino ibiri mw’itsinda , Amavubi arasabwa gutsinda Togo kugira ngo yizere gukomeza muri 1/4 bagezemo muri 2016.

Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’Igihugu irakina na Togo mu mukino w’ishiraniro usoza imikino yo m’itsinda C rya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ( CHAN).

Amavubi ari kumwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri, nta kindi asabwa uretse gutsinda, cyane ko mu mikino Amavubi amaze gukina nta n’umwe yatsinze, nta nuwo yatsinzwe.

Togo bazahura yafatwaga nk’ikipe nto muri iri rushanwa, ariko yagaragaje ko atari agafu k’imvugwarimwe ubwo yatsindaga Uganda ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo mu matsinda mu gihe yatsinzwe na Maroc bigoranye ku gitego 1-0.

Ibyo mu itsinda C biracyari bibisi kuko buri kipe ishobora gukomeza mu gihe yakwitwara neza kuri uyu wa kabiri. Kugeza ubu itsindaroyobowe na Maroc .

  1. Maroc =4

2.Togo =3

3.u Rwanda= 2

4.Uganda =1

Ibi bivuze ko umukino wa nyuma muri iri tsinda ariwo uzasobanura byose

Ku ruhande rw’Amavubi, arasabwa gutsinda kugira ngo yizere gukomeza bitaba ibyo abasore basezererwa batarenze umutaru mu gihe nyamara bari babashije kwitwara neza kugeza ubu nubwo nta mukino babashije gutsinda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent, yavuze ko bagomba gukina batizigamye kuko ariyo mahirwe yonyine basigaranye yo gukomeza.

Mashami Vincent yagize ati :”Nta kintu kinini umuntu yavuga ku mukino w’ejo kuko igisobanuro cyawo cyo kirahari. Igisobanuro cyawo kirasobanutse neza ko nta yandi mahitamo dufite, bidusaba kwinjiramo nta cyo dusize inyuma.”

Yakomeje agira ati :“Tugomba kuba muburyo bwiza kugirango dutsinde Togo. tugomba gushyira ingufu zacu cyane mu gusatira izamu kuri uyu munsi wa gatatu wanyuma & ndizera ko ejo tuzatsinda ibitego.

Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 26 Mutarama 2021 kuri Stade de Limbé guhera saa tatu z’ijoro 21:00. Ku rundi ruhande ariko, Uganda na Maroc nazo zizaba zisobanura ngo zishakemo ugomba gukomeza hagati yazo kuri Stade de la Réunification i Douala.

Abakinnyi bameze neza uretse Iradukunda Bertrand wagize imvune idakanganye ubwo bari mu myitozo akagongana na Rutanga Eric gusa Mashami yavuze ko afite amahirwe yo kuzakina uyu mukino, ndetse bakaba bapimwe Covid-19 basanga nta mukinnyi wa Amavubi urwaye.

Abanyarwanda bari muri cameroun bakomeje gutera Amavubi imbaraga

Comments are closed.