Ibyishimo bikabije byo gutera akabariro byamuhitanye arapfa

6,801
Kwibuka30

Umugabo witwa Charles Majawa w’imyaka 35 yapfuye ubwo yarimo gusambana n’umukobwa wicuruza w’ahitwa Phalombe muri Malawi bivugwa ko yishwe n’uburyohe bwo gutera akabariro yahuye nabwo.

Amakuru yatangajwe n’uyu mukobwa wakoranaga imibonano mpuzabitsina na Majawa nuko ngo yakurikiranye uburyohe yabonye mu gutera akabariro birangira apfuye.

Uyu mugabo ngo yataye ubwenge nyuma yo gutera akabariro n’uyu mukobwa biza kurangira nyuma apfuye.

Uyu mukobwa ngo yabanje kubiganiriza bagenzi be mbere y’uko abimenyesha polisi ko umusore basambanaga yapfuye.

Kwibuka30

Polisi n’abaganga bo ku bitaro byitwa Migowi bapimye umurambo w’uyu musore basanga koko yahitanwe n’uku gutera akabariro kwe kwabaye kuwa 18 Kanama 2020.

Abaganga bavuze ko icyateye urupfu rwa Majawa ari “ibyishimo bikabije byo kurangiza gutera akabariro byatumye imitsi ijyana amaraso mu bwonko iturika.”

Ikinyamakuru Nyasa Times cyavuze ko uyu mugabo yishwe “n’ibyishimo bikabije yagize mu gutera akabariro n’uyu mukobwa w’indaya.

Polisi yavuze ko umurambo we wahise ujyanwa mu mudugudu w’iwabo witwa Matepwe ndetse urupfu rw’uyu mugabo rwabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga byatumye izina rye rikomeza kuvugwa cyane.

Leave A Reply

Your email address will not be published.