Amavubi y’u Rwanda anganyije n’Imisambi ya Uganda,Fitina Omborenga aba umukinnyi mwiza w’umukino
Mu mukino wa mbere wa CHAN Amavubi yahuyemo na Uganda, Amakipe yombi anganyije 0-0, Omborenga Fitina w’Amavubi atorwa nk’umukinnyi witwaye neza.
Ku munota wa Gatandatu, Amavubi yabonye amahirwe ya mbere ku mupira watewe na Jacques Tuyisenge, ariko Charles Lukwago wa KCCA awukuramo neza.
Ku munota wa 12, Milton Kalisa wa Uganda yaje kuvunika nyuma yo kugongana na Manzi Thierry, ahita asimburwa na rutahizamu wa KCCA Brian Aheebwa.
Ku munota wa 30, Muhadjili Hakizimana yacenze abakinnyi batatu ba Uganda, ateye ishoti rikomeye umupira ukubita umutambiko w’izamu.
Fitina Ombolenga niwe wabaye umukinnyi mwiza mu mukino.
Comments are closed.