Amavubi atsinze Nigeria agarukira mu marembo ya Afcon

427

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” itsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1, ariko ntiyabasha kubona amahirwe yo gusubira mu gikombe cya Afurika

Ni umukino wahuje Amavubi y’u Rwanda na Super Eagles ya Nigeria, aho Amavubi yasabwaga gutsinda, ariko akanategereza ko Libya yatsinda Benin ngo abe yabona itike ya CAN.

Amavubi yakoze ibyo yasabwaga atsinda Nigeria ibitego 2-1, aho Nigerika yafunguye amazamu ku munota wa 55 ku gitego cya Samuel Chukueze wari ucenze abakinnyi batatu b’u Rwanda, ni nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye.

Ku munota wa 75 Mutsinzi Ange yatsindiye Amavubi igitego cya mbere nyuma y’akazi kari kamaze gukorwa na Kwizera Jojea, ku munota wa 77 gusa Nshuti Innocent ahita atsinda igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1, ariko Libya nayo iwayo inganya na Benin ubusa ku busa, bihesha Benin itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.

Comments are closed.