Bugesera: Ibyifuzo by’abaturage ku igenamigambi n’ingengo y’Imari n’Imihigo 2025-2026 byatangiye kwakirwa.

1,163

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko basigaye bagira uruhare mu igenamigambi ry’Akarere kabo bakagaragaza ibyo bifuza ko bakorerwa, bagahamya ko kugira uruhare no gutanga ibyifuzo byabo ku igenamigambi ku bibakorerwa bifasha guhabwa ibyo bakeneye kurusha ibindi ndetse bizeye neza ko ibyo bagaragaje bifuza bizakorwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024, mu Kagari ka Rurenge Umurenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, hatangirijwe ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi n’ingengo y’imari n’imihigo, bakira ibyifuzo n’ibitekerezo ku bikorwa bizashyirwa mu igenamigambi n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2025-2026.

Habayeho kandi kugaragariza abaturage ibyo bari barifuje umwaka ushize bikaba byarabonewe ingengo y’imari cyangwa bikaba byarakozwe banibutswa ko ibitarakozwe kubera ko ingengo y’imari itaraboneka bizakomeza gukurikiranwa no gushakirwa ubushobozi.

Bagaragaje ko ibyo bari barifuje umwaka ushize hanyuma bikaza gusubizwa bikaba byaranabonewe ingengo y’imari harimo ikibazo cy’amazi cyari ingorabahizi muri uyu Murenge nyuma baza kuyegerezwa aho ubu bayavoma bitabagoye no kuba barahawe umuriro wamashanyarazi utari hose.

Hari bindi byifuzo abaturage batanze bagaragaza ko bigikenewe cyane bitari byakorwa byazakorwa  bikajya mu igenamigambi n’ingengo y’imari by’umwaka utaha wa 2025-2026 birimo iby’ingenzi bakubiye mu nk’ingi eshatu, ar’izo iy’ubukungu, imibereho myiza, n’imiyoborere myiza. 

Bagarutse ku kwegerezwa ibikorwaremezo birimo gukorerwa umuhanda ubahuza n’ibindi bice, naho mu buzima basaba ko bazahabwa imbangukira gutabara kuko iyihari kugeza ubu isaranganywa n’imirenge ibiri. Mu gihe mu bukungu basabye ko bakagurirwa isoko no kubakirwa agakiriro.

Bakomeza bavuga ko nk’ubuyobozi bwakomeza politike yo kubaha imihanda amashanyarazi ndetse n’amashuri,amavuriro, aho ataragera n’ibindi.

Bamwe mu baganiriye na Indorerwamo.com bavuga ko bishimira kuba ibyifuzo byabo bihabwa agaciro kandi bigashyirwa mu bikorwa, ibyo bavuga ko bifasha bikanazamura iterambere n’imibereho yabo.

Kubwimana Jean Do Die utuye mu wa Kazirami, Akagari ka Rurenge Umurenge wa Mwogo yagize ati :”Twishimira ko ubuyobozi bwacu bushyize imbere umuturage kandi bukumva ibyo akeneye twasabye umuhanda tubwiwe ko ibikorwa byo kuwubaka bigiye gutangira, twizeye ko amazi n’amashanyarazi aho bitaragera bizahagezwa vuba.

Twizeyimana Jean Chrysostome utuye mu Mudugudu wa Rwabashenyi yagize ati:”Gutanga ibyifuzo kubyo dukeneye biradushimisha kuko nkatwe twari dukeneye irerero ndetse n’ishuri ry’isumbuye kuko dufite ishuri ribanza gusa,n’ibyiza kwegerwa n’ubuyobozi bukumva ibyo dukeneye tugafashwa kubihabwa.

Visi Meya w’Ungirije Ushinzwe lterambere ry’Ubukungu mu karere ka Bugesera Umwali Angelique yijeje abaturage ko ibitaragezweho mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka bitirengagijwe ahubwo babizirikana kuko igenamigambi rikorwa hagendewe ku byifuzo by’abaturage, aheraho abizeza ko n’ibyo bagaragaje bigiye kwitabwaho.

Yakomeje agira ati:”Iyo abaturage batanga ibyifuzo, ibyo twitaho n’icyo tubona gihuriyeho na benshi kandi kibafasha mu mibereho n’iterambere, tukabishyira mu ngengo y’imari,bigakorwa.”

Byitezwe ko iki gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizajya mu igenamigambi ry’Akarere ry’umwaka utaha 2025-2026 gikomeza uretse kuba cyatarijwe mu Mirenge, kikaba kizakomereza mu Midugudu aho buri Mudugudu uzatanga ibitekerezo bitatu muri buri nk’ingi uko ari eshatu.

Ibizaba byazamuwe bizajyezwa ku Kagari nako gatoranyemo Ibyifuzo icyenda hanyuma kabishyikirize Umurenge na wo ubishyikirize Akarere nako gatoranyemo ibyahuriweho na benshi bikaba byanagize amanota menshi kanabihurize hamwe n’iby’umwaka washize bari basanzwe barakiriye ariko bikaba bitarahise bikemurwa hanyuma ku itariki ya 1 Mutarama 2025 byose hamwe bazabyohereze ku rwego rw’igihugu.

(Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo mu Bugesera) 

Comments are closed.