Amavubi U-17&U-20 yamenye amatsinda aherereyemo mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika

14,520
Amavubi y

Amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20 yamenye amatsinda azaba aherereyemo mu mikino ya CECAFA izanashakirwamo itike y’igikombe cya Afurika.

Mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 20, amakipe agomba guhatanira itike hifashishijwe uturere ibihugu biherereyemo, by’umwihariko u Rwanda rukazayishakira mu mikino ya CECAFA.

Mu minsi ishize u Rwanda ntirwari mu makipe azitabira iyi CECAFA y’abatarengeje imyaka 20, ariko nyuma rwaje kwmera aho rwanashyizwe mu itsinda y’Igihugu A ririmo na Tanzania izaba yakiriye amarushanwa, hakabamo kandi Somalia ndetse na Djibouti.

Uko amatsinda mu batarengeje imyaka 20 ahagaze:

Itsinda A: Tanzania, Rwanda, Somalia, Djibouti
Itsinda B: Burundi, Eritrea, South Sudan, Uganda
Itsinda C: Ethiopia, Kenya, Sudan

Iyi mikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 izaba guhera ku itariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 05 Ukuboza 2020 muri Tanzania.

Muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 izabera mu Rwanda guhera itariki 13 Ukuboza kugeza ku itariki 23 Ukuboza 2020, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda A hamwe na Eritrea ndetse na Sudani y’Amajyepfo.

Amatsinda mu mikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 ahagaze mu buryo bukurikira:

Itsinda A: Rwanda, Eritrea, South Sudan
Itsinda B: Uganda, Ethiopia, Kenya
Itsinda C: Sudan, Djibouti, Tanzania

(Src: Kgltoday)

Comments are closed.