Ambasade y’U Rwanda yafashije Abanyarwanda barenga 100 bari barabuze uko bava mu Bushinwa kubera Covid-19
Abanyarwanda barenga 139 biganjemo abanyeshuri bari barabuze uko bava mu gihugu cy’Ubushinwa kubera Covid-19 bafashijwe gutaha ku bufatanye bwa Ambassade y’u Rwanda muri icyo gihugu na Rwandair.
Indege ya Rwandair yahagurutse mu Mujyi wa Guangzhou ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ku isaha ya saa mbili n’igice z’i Kigali, hari saa munani n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Mujyi wa Guangzhou.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yavuze ko umubare munini w’Abanyarwanda baba mu Bushinwa ari abanyeshuri, ko abatashye ari abari barangije ibyiciro bitandukanye by’amashuri bari barabuze uko bava muri iki gihugu.
Ati “Kubera ko ingendo mpuzamahanga zitari zatangira, twakoranye na RwandAir haboneka indege iza kubatwara ejo hashize. Bose hamwe hatashye 139. Iyo ndege iva Kigali yazanye Abashinwa batashye bagera kuri 201.”
Benshi mu banyeshuri biga mu Bushinwa, bakomeje amasomo yabo kuko no mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyari gikajije umurego, bo bigiraga kuri internet.
RwandAir yahagaritse ingendo hagati ya Kigali na Guangzhou guhera kuri uyu wa 31 Mutarama 2020, ubwo iki gihugu cyari cyibasiwe cyane na Coronavirus.
Muri Gicurasi, binyuze muri za Ambasade hirya no hino ku Isi, u Rwanda rwatangiye gukusanya amakuru ku baturage barwo bari mu mahanga, kugira ngo harebwe niba nta baba bakeneye ubufasha bwihariye kubera ibibazo byatewe na COVID-19.
Hifashishijwe indege ya RwandAir, ababaga bashaka gutaha, barafashwaga ku buryo yajyaga kubakura mu bihugu bari baherereyemo.
Mu Bushinwa ubu habarurwa abantu 84060 banduye Coronavirus mu gihe abapfuye ari 4634. Abakirwaye ni 482 barimo 101 banduye mu masaha 24 ashize.
(Source:Igihe.com)
Comments are closed.