AMERIKA: Amafoto ateye ubwoba y’ubukwe y’abageni ya tigishije isi y’ubukwe bwabo [AMAFOTO]

12,951
Kwibuka30

Umugeni ufite umutima ukomeye yarekuye ikiganza cy’umugabo we bahagaze ku manga ndende,afotorwa asa nk’uwahanutse nubwo amakuru avuga ko hari ukuntu bari bafite ikibateze.

Uyu mukwe n’umugeni bifotoreje ku manga ireshya na metero 579 ku munsi w’ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abantu 12 kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi.

Umugabo witwa Ryan Myers w’imyaka 30 n’umugore we Skye w’imyaka 28, bakomoka Arkansas muri Amerika nibo batigishije isi yose kubera aya mafoto y’ubukwe bwabo.

Ifoto kizigenza yavugishije benshi bayibonye

Aba bombi bahisemo gukorera ubukwe bwabo kuri iyi manga ya Hawksbill Crag izwi cyane kubera ukuntu abanyamerika bakunda kuyikoreraho siporo yo kurira imisozi [hiking].

Gafotozi witwa Mason Gardner niwe wafotoye ubu bukwe bw’aba bombi bahagaze ku ruhande rw’iyi manga.

Mu ifoto imwe yafashwe yerekanye uyu mugore yahanutse kuri iyi manga ariko mu yindi byabaragaye ko yari aziritse ku rutare rufite umutekano.

Kwibuka30

Umugabo witwa Ryan yagize ati Dukunda cyane ahantu hadasanzwe nko kurira,gutwara ubwato,gukambika hirya no hino,niyo mpamvu twahisemo ahantu heza cyane.

Turi ahantu hamwe muri Kamena hagati,ubwo twari tumaranye imyaka 4 tubana,nabwiye umukunzi wanjye ko ntiteguye gukomeza gutegereza igihe kinini ngo dushyingiranwe.

Twifuzaga ubukwe bunini ariko twagize igihe gito kubera ko Skye yari yafunguye ikigo cyigisha incuke.Kubera amabwiriza twahuye n’ikibazo cy’amabwiriza no gukomeza ubukwe.

Twahise dutangira gushaka ahantu heza cyane h’amateka twazifotoreza nyuma y’ibirori hakaba ahantu hazahora mu mitwe yacu.

Buri muntu wese watumiwe yari afite ubuhanga mu kuzamuka.Ibikoresho birinda umutekano byose byari byasuzumwe n’abahanga.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.