Amwe mu magambo akomeye yavuzwe na Dr Pombe MAGUFULI

6,182
Kwibuka30
Tanzania's Magufuli, the 'Bulldozer' president who dismissed Covid-19

Urutonde rw’amwe mu magambo akomeye yavuzwe na Dr Pombe magufuli mbere y’uko yitaba Imana kuri uyu wa gatatu.

Perezida wa Tanzania utavugwaho rumwe John Magufuli yatabarutse ku myaka 61. Umuhungu wavutse mu muryango ukennye, yarazamutse agera ku rwego rwa perezida mu 2015, yashimwaga ko atihanganira amafuti.

Yari azwi kandi ku gahimbano ka “Tingatinga”, yagiye kongera kuvugwa cyane ku isi kubera uko yitwaye imbere y’icyorezo cya coronavirus.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo bye, mu magambo ye bwite:

Kuri Coronavirus

Ndashaka gushima Abatanzania b’ukwemera kose. Tumaze igihe dusenga tuniyiriza ngo Imana idukize iki cyorezo cyateye igihugu cyacu n’isi. Kandi Imana yaradusubije. Nizera ntashidikanya, kandi n’Abatanzania benshi bizeye ko corona Imana yayiranduye,” yabibwiye abaje gusenga muri Kiliziya y’i Dodoma mu kwa gatandatu 2020.

Yongeyeho ati: “Tugomba kwitonda kuko zimwe muri ziriya mpano zo kurwanya coronavirus zishobora gukoreshwa mu kuyikwiza. Ndashaka gusaba Abatanzania ngo ntimwemere impano z’udupfukamunwa, ahubwo nimubwire abo badutanga bajye kutwambara bo n’abagore n’abana babo”.

Mu kwezi kwa kabiri 2021 ariko yavuze ko leta akuriye nta muntu yabujije kwambaraga agapfukamunwa.

Yari umugatolika ukomeye, byinshi mu byo yavuze kuri coronavirus yabivugiye muri za kiliziya.

Mu kwa gatatu 2020 yagize ati: “Coronavirus, ni sekibi, ntabwo yaba mu mubiri wa Kristu… Yahita ishya ako kanya.”

Hashize amezi abiri nanone ari mu kiliziya mu mujyi avukamo wa Chato, yagize ati:

“Twagize n’izindi virusi zandura, nka SIDA n’iseru. Ubukungu bwacu bugomba kuza imbere. Ntibugomba gusinzira… Ubuzima bugomba gukomeza…Ibihugu [ahandi] muri Africa bizajya biza hano kugura ibiryo mu myaka iri imbere…bizaba byarazahaye kubera gufunga ubukungu bwabyo.”

Tariki 19 z’ukwezi gushize kwa kabiri, mu gushyingura umunyamabanga we, na nyuma kandi y’urupfu rwa visi perezida wa Zanzibar war waranduye Covid-19 – yasabye Abatanzania kudakuka umutima.

Yagize ati: “Birashoboka ko iki ari ikindi kigeragezo ariko hamwe n’Imana tuzatsinda. Nitureke guterana ubwoba kuko twatsindwa… Imana ntabwo yatererana iki gihugu.”

Mu gihe cya Lockdown

Akomoza ku migirire ya perezida wa mbere wa Tanzania Julius Nyerere wo kwanga inkunga z’amahanga, Magufuli yagize ati: “Umubyeyi duheraho ntiyari umuntu wo kubwira icyo akora… Abashyiraho ariya mategeko [lockdown] bamenyereye gushyiraho amabwiriza umubyeyi duheraho yangaga”.

Kwipimisha coronavirus

Mu kwezi kwa gatanu, yakemanze ubuziranenge bw’ibipimo bya Covid, icyo nicyo gihe Tanzania iheruka gutanga amakuru ku banduye n’abishwe na Covid.

Nyuma yo kohereza ibipimo byafashwe ku matungo n’imbuto ngo bipimwe iyi virus – yavuze ko ipapayi, inyoni n’ihene byose basanze byarayanduye.

Ati: “Kenshi, nashimangiye ko ibintu byose uhabwa atari byiza. Birashoboka ko hari abantu bari gukoreshwa, ko ibikoresho byaba bikoreshwa…ariko byanaba kudurumbanya kuko iyi ni intambara.

Ku rukingo rwa covid-19

Kwibuka30

Mu kwezi kwa mbere yagize ati: “Minisiteri y’ubuzima igomba kwitonda, ntibagomba kwihutira kugerageza izi nkingo nta bushakashatsi, buri rukingo si ingenzi kuri twe, tugomba kwitonda. Ntitugomba gukoreshwa ‘nk’imbeba z’ubushakashatsi’.”

Yongerahoa ati: “Gutera inkingo ni ibintu bitera akaga. Niba umuzungu yarakoze uru rukingo, yagombye kuba yarakoze urwa SIDA, cancer n’igituntu.”

Kuri Ruswa

Amaze gutorwa mu 2015 yabwiye abadepite ko ashaka kurandura ruswa no guca ubunebwe mu bakozi.

Yagize ati: “Uburyo bwo kuvura ikibyimba ni ukukimena, kandi nabigize inshingano kubikora. Ndabizi ko kumena ikibyimba bibabaza ariko nta bundi buryo wakivura“.

Hashize imyaka hafi ibiri, nyuma yo kwirukana abakozi bagera ku 10,000 baregwa kugira impamyabumenyi mpimbano, yagize ati: “Aba bantu bari mu myanya ya leta ariko batabikwiye… baratwibye kimwe n’abandi bajura bose”.

Ku bangavu batwite

Mu kwa gatandatu 2017, yagize ati: “Igihe cyose nzaba nkiri perezida…umunyeshuri utwite ntazemererwa kugaruka ku ishuri…nyuma yo guterwa inda biba birangiye,” yongeraho ko abagore bato iyo bagarutse kwiga badakurikira.

Ati: “Nyuma yo guteranya imibare micye, yahita abwira mwalimu ati: ‘reka njye konsa umwana wanjye ari kurira’.

Ku kwiyongera kw’abaturage

Perezida Magufuli yasabye abagore muri Tanzania “gufungura imira yabo” yabo bakabyara abana benshi.

Mu kwa gatandatu 2019 ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ye avuga ati: “Iyo ufite abaturage benshi wubaka ubukungu. Niyo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane.”

“Ndabizi ko abakunda gufunga imbyaro bari bunegure ibyo mvuze. Ariko mwe nimufungure imira yanyu, bo mureke bafunge iyabo.”

Ku butegetsi

“Ndashaka ko Abatanzania bamenya ko bafite perezida wa nyawe, urutare nyarwo. Sinshobora guterwa ubwoba kandi sintinya.” Ibi yabitangaje mu kwezi kwa gatatu 2018.

Ku kuniga itangazamakuru

“Ndashaka kubwira ba nyiri ibitangazamakuru – mwitonde, mubigenzure. Niba mwibaza ko ari bwo burenganzira mufite – si kuri urwo rwego” yabivuze mu 2017, abibutsa itegeko rishya rigenga abanyamakuru ryari ryashyizweho.

Ku uko yarezwe

Yiyamamaza mu 2015 yagize ati: “Inzu y’iwacu yari iy’ibyatsi, kimwe n’abahungu benshi nakuze ndagira amatungo, no kugurisha amata n’amafi ngo mfashe umuryango.

“Nzi icyo bisobanuye kuba umukene. Nzakora ibishoboka mu kubeshaho abantu neza.”

Ku murage we

“Umunsi umwe muzanyibuka… Ndabizi umunsi umwe muzanyibuka, ku bikorwa byiza aho kuba ku bibi… kuko nahaye ubuzima bwanjye abakene muri Tanzania” – yabivuze mu mashusho yabonetse nyuma y’urupfu rwe.

(Src: BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.