Tanzania: Leta yashyize hanze igihe na gahunda yo gushyingura Pr. Magufuli

5,540
Kwibuka30
Rwanda Declares Period of Mourning in Honour of President Magufuli – KT  PRESS

Nyuma y’iminsi 2 yitabye Imana, Leta ya Tanzaniya yashyizeho gahunda y’igihe MAGUFULI azashyingurwa.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru ahagana mu masaha y’ijoro nibwo inkuru yabaye kimomo ko uwahoze ari prezida wa Repubulika ya Tanzaniya, Bwana Dr Joseph Pombe Magufuli yitabye Imana. Nyuma y’iminsi ibiri gusa, Leta yahise itangaza igihe azashyingurirwa.

Kwibuka30

Mu itangazao ryashyiwe hanze na Leta, Mama Samia yatangaje ko igihugu kiri mu cyunamo cy’iminsi 21, anavuga uko imihango yo gusezeraho no gushyingura John Magufuli iteganyijwe.

  • Tariki 20/03 – umurambo we uzavanwa mu bitaro ujyanywe kuri kiliziya ya mutagatifu Petero, nyuma ku kibuga cya Uhuru i Dar es Saalaam
  • Tariki 21/03 – uzasezerwaho n’abaturage i Dar es Saalaam nyuma ujyanwe i Dodoma
  • Tariki 22/03 – uzasezerwaho n’abaturage bo mu murwa mukuru Dodoma, kandi ni umunsi w’ikiruhuko mu gihugu
  • Tariki 23/03 – uzasezerwaho mu mujyi wa Mwanza nyuma ujyanywe aho avuka i Chato, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba
  • Tariki 24/03 – uzasezerwaho n’abo mu muryango we aho akomoka
  • Tariki 25/03 – uzashyingurwa i Chato nyuma ya Misa yo kumusezera, uwo kandi ni umunsi w’ikiruhuko

Leave A Reply

Your email address will not be published.