Andi makuru y’ubugome yerekeye Kazungu

9,029
Kwibuka30

Iperereza ry’ibanze ku birego biregwa umusore uherutse gusanganwa abantu akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo mu nzu yabagamo, rigaragaza ko akekwaho kwica abantu 14 harimo n’abo yatetse.

Kazungu Denis wagarutsweho cyane kubera ibyaha byumvikanamo ubugome akekwaho, yatawe muri yombi tariki 05 Nzeri 2023, nyuma y’uko mu gikoni cy’aho yabaga, habonetse imirambo y’abantu yari yarashyinguye mu cyobo yacukuyemo.

Amakuru y’ibanze yatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubwo Kazungu yari akimara gufatwa, yavugaga ko abantu akekwaho kwica, biganjemo abakobwa bahuriraga mu tubari, akabacyura iwe nk’abagiye kwinezeza, ubundi akabambura ibyo babaga bafite, yarangiza akabica.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakoze dosiye ruyishyikiriza Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize tariki 11 Nzeri 2023, ndetse ubu ikaba yaramaze kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Kwibuka30

Amakuru avuga ko mu ibazwa rya Kazungu Denis, yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, yiyemereye ko yishe abantu 14, barimo abagore 13 n’umuhungu umwe.

Amakuru avuga kandi ko muri aba bantu yishe, harimo babiri yatekeye mu isafuriya, ndetse n’imibiri yabo yo ikaba itarabonetse, kuko mu cyobo yakuwemo, habonetse iy’abantu 12.

Bimwe mu byaha bishinjwa uyu Kazungu, birimo iby’ubugome bishingiye ku bikorwa akekwaho aniyemerera, nk’icyaha cy’iyicarubozo, icy’ubwicanyi buturutse ku bushake, icyo guhisha umurambo w’undi muntu, n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Kazungu watahuwe nyuma y’uko yanze kwishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu yabagamo, ba nyirayo bakaza kumusohoramo biyambaje inzego, ari na bwo basangaga iwe hari impumuro mbi, yaje gutuma hatahurwa ko hari abantu bahiciwe.

Abaturanyi ba kazungu kandi bavuze ko hari umukobwa warokotse urupfu rwe, wasohotse mu nzu ye yambaye ubusa atabaza, ndetse akaza kuvuga ko yasanze ibice by’imibiri y’abantu mu nzu ye, ariko inzego zajyayo kuhasaka zikabibura.

Leave A Reply

Your email address will not be published.