Perezida Kagame yashimangiye ko aziyamamariza kuyobora igihugu umwaka utaha

5,924
Kwibuka30

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko azahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’umwaka utaha.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo ari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yagiranye, yagiranye ikiganiro n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique l’intelligent Bwana Sudan, baganiriye ku ngingo nyinshi zitandukanye harimo iy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane ku mubano we na Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ndetse baganira ku zindi ngingo zirebana n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Muri icyo kiganiro uyo munyamakuru wa jeune Afrique Francois Sudan yamubajije niba aziyamamariza kongera kuyobora igihugu mu yindi manda cyane ko yongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango b’umuryango FPR Inkotanyi kongera kuwuyobora, mu gisubizo gihinguranije,perezidaPaul Kagame yemeye ko azahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora ataha, yagize ati:”Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi Umukandida.”

Yakomeje avuga ko yishimiye icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira, ndetse ko azabakorera uko ashoboye. 

Kugeza ubu ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda batari bake bashaka kongera kuyoborwa na Perezida Kagame kuko ariwe babonamo indorerwamo y’iterambere igihugu kimaze kugeraho ndetse n’ishusho y’ejo hazaza h’uburyo bifuza ko igihugu cyabo cyaba kimeze.

Kwibuka30

Amatora ya perezida wa Repubulika ateganijwe kuba mu mwaka utaha, kugeza ubu nta shyaka rya politiki riragaragaza ko rizahangana na FPR Inkotanyi usibye irya Green Party.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, barasanga nta mukandida uhari ufite agatuza n’umugongo byo guhangana perezida Paul Kagame mu matora y’umwaka utaha, ibyo bakabishingira ku cyizere Perezida Paul Kagame yubatse mu baturage.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.