Angelina Jolie arashinja Brad Pitt kumukubitira mu ndege

10,133
Kwibuka30

Angelina Jolie yatanze ikirego mu rukiko ashinja uwari umugabo we Brad Pitt gusinda akamuhohotera we n’abana babo bari mu rugendo n’indege bwite, bigatuma ahera aho asaba gatanya.

Mu kirego cye kigendanye n’urwengero rw’imivinyo ruri mu Bufaransa ibi byamamare byaguze, Jolie avuga ko Pitt yabakubise bari mu rugendo mu 2016.  

Avuga kandi ko Pitt yabatutse akanabamenaho inzoga muri urwo rugendo rwavaga mu Bufaransa rugana i Los Angeles.

Brad Pitt ahakana ibi birego.

Umwe mu bantu bo hafi ye yabwiye BBC ko ibyo Angelina Jolie avuga ari ibinyoma.

Uyu yagize ati: “akomeje kubeshya, gusubiramo, no guhimba ibintu byabaye mu myaka itandatu yongeramo ibintu bitari byo buri gihe iyo abuze icyo ashaka. Inkuru ye ikomeje kugenda ikura.”

Jolie avuga ko ihohotera Brad Pitt yabakoreye mu ndege tariki 14 Nzeri(9) 2016 yarivuze no mu zindi nyandiko z’urukiko, harimo izisaba gatanya y’aba bombi. 

Ariko amakuru mashya kuri byo bivugwa ko akubiye mu kirego cyatanzwe n’itsinda ry’abanyamategeko be kuwa kabiri mu rukiko rw’i Los Angeles.  

Ni igice kimwe mu rubanza rukomeje kuri Chateau Miraval SA, urwengero rw’imivinyo mu majyepfo y’Ubufaransa aba bombi bari baraguze bakiri kumwe. 

Pitt avuga ko we n’uwahoze ari umugore we bumvikanye ko nta n’umwe muri bo uzagurisha imigabane muri uru ruganda adahawe uburenganzira na mugenzi we. 

Jolie ibi arabihakana, agashinja Pitt guhagarika nta mpamvu ibiganiro byo kugurisha imigabane ye muri uyu mutungo. 

Ikirego cye kivuga no ku bindi cyo kuwa kabiri kivuga ko Pitt yahohoteye Jolie n’abana babo batandatu – b’imyaka hagati ya 8 na 15 icyo gihe – ku mubiri no mu mutwe bari mu ndege bwite.

Abanyamategeko be bavuga ko uyu mukinnyi wa filimi ya Fight Club yatangiye gutongana ashinja Jolie kuba “atandukanye cyane n’abana”. 

Kwibuka30

Urugendo rugitangira, Pitt “yakururiye Jolie mu bwiherero” inyuma mu ndege, nk’uko ikirego kibivuga.  

“Yamushikanuje afashe umutwe, maze afata intugu aramutigisa nanone mbere yo kumuhirikira ku rukuta rw’ubwiherero.

“Pitt yakubise amakofe igisenge cy’indege inshuro nyinshi, bituma Jolie amuhunga ava mu bwiherero”, nk’uko iki kirego kibivuga. 

Nyuma y’uko umwana umwe agize icyo abivugaho, Pitt “yahise asagarira uwo mwana we”, nk’uko ikirego kivuga. 

Iki kirego cyongeraho ko Jolie yahise “afata Pitt amuturutse inyuma ngo amuhagarike, mu kumwikuraho Pitt yijugunya agana inyuma mu ntebe z’indege akomeretsa Jolie kumugongo n’inkokora. 

“Abana bahise babizamo bagerageza kwirengera. Mbere y’uko birangira, Pitt yanize umwana umwe undi amukubita urushyi mu maso.”  

Abanyamategeko ba Jolie bavuga ko we n’abana be “bicaye hamwe bacecetse bitwikiriye ibiringiti” mu gihe cyari gisigaye cyose cy’urugendo.  

Ikirego kiti: “Gusa Pitt yagendaga agaruka avuye inyuma mu ndege akabatuka no kubarahiriraho nabi. Hamwe yasutse inzoga kuri Jolie no ku bana.”

Iki gikorwa cyakozweho iperereza na FBI mu 2016. Ababishinzwe bahisemo kudakomeza ngo barege.

Umwaka ushize, umucamanza yategetse ko aba bombi bahabwa uburenganzira bungana ku bana.  

Urwengero rwa Miraval n’inzu zirugize biri mu majyepfo y’Ubufaransa, aba bombi babiguze asaga miliyoni 25€ (arenga miliyari 25Frw) mu 2008. Hashize imyaka itandatu barashyingirwa. 

Brad Pitt yareze Jolie avuga ko icyemezo cye cyo kugurisha imigabane ye muri uru rwengero ku muherwe w’Umurusiya ari igikorwa kigamije “guhombya” ishoramari rye no kubabaza Pitt “washyize amafaranga n’icyuya cye muri business yo gukora imivinyo.”  

Abanyamategeko ba Jolie bavuga ko yafashe icyemezo cyo kugurisha imigabane ye kubera “kwanga gukomeza kuba muri business y’inzoga, kubera no kuba Pitt yemera uruhare rwazo mu guhohotera umuryango wabo”. 

Mu 2019, Pitt yabwiye New York Times ko yagiye mu ishyirahamwe ryo gufashanya kurenga ingaruka z’inzoga rizwi nka Alcoholics Anonymous nyuma yo gutandukana na Jolie.

Leave A Reply

Your email address will not be published.