Urukiko rwategetse ko Prince Kid aburanishwa mu muhezo

7,810
Kwibuka30

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kuburanishiriza mu muhezo urubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] we wifuzaga kuburanira mu ruhame kugira ngo Abanyarwanda bamenye uko ahabwa ubutabera.

Ishimwe Dieudonne uregwa ibyaha bibiri; gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina, yagejejwe imbere y’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ariko abanza kugaragaza inzitizi zuko umwe mu banyamategeko be yari ataraza.

Byabaye ngombwa ko Urukiko ruba rusubitsa uru rubanza, rwimurirwa saa yine kugira ngo uwo munyamategeko ategerezwe.

Urukiko rwaje gusubukura urubanza, Ubushinjacyaha buhita burusaba ko rwashyirwa mu muhezo kubera impamvu mbonezabupfura.

Si ubwa mbere uru rubanza rushyizwe mu muhezo kuko no kuva ku rw’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, yagiye aburanishwa mu muhezo.

Kwibuka30

Ishimwe Dieudonne wakunze gusaba ko uru rubanza rwe ruburanishirizwa mu ruhame kugira ngo Abanyarwanda bamenye ukuri ku byo ashinjwa kuko banamenye ifungwa rye, yongeye gutanga iki cyifuzo.

Prince Kid yongeye gusaba ko urubanza rwe ruburanishirizwa mu ruhame kuko Abanyarwanda bakeneye gukurikirana uburyo ahabwa ubutabera.

Yavuze kandi ko ababyeyi b’abakobwa akekwaho gukorera ibyo akurikiranyweho, na bo bakeneye kumenya ibivugwa kuri iki kirego cy’ibikekwa gukorerwa abana babo.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwategetse ko uru rubanza rubera mu muhezo, rusaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka.

Ishimwe Dieudonne akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku bikorwa bikekwa ko byakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bivugwa ko yabasabaga ko baryamana abizeza kuzegukana amakamba.

Leave A Reply

Your email address will not be published.