APR FC inaniwe kwikura i Huye ibererekera Kiyovu gufata umwanya wa mbere

7,163
Kwibuka30

Ikipe ya APR FC inganije na MUKURA VSL biha amahirwe Kiyovu sport yo kuyobora championnat

Kuri iki cyumweru taliki ya 13 Werurwe 2022 chapionnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda Primus National League yakomeje ku munsi wayo wa 21, hari imikino ikomeye yagombaga kuba, ndetse igasobanura ugomba gukomeza kuyobora urutonde.

Mbere y’uno munsi ikipe ya APR FC yari imbere ku manota 44 inganya n’ikipe ya Kiyovu Sport ariko APR ikayirusha ibitego.

Kuri iki cyumweru rero, ikipe ya APR FC yagombaga guhura na MUKURA VSL, bigahurira ku kibuga mpuzamahanga cya Huye, APR yagombaga kwitondera ino kipe kuko muri phase ya mbere ariyo kipe yabanje kuyikuraho amanota atatu mu gihe izindi zose zari zarananiwe gukandaho.

Ni umukino wasifuwe na Salima Mukansanga hagati, umukino watangiye ikipe ya APR irusha cyane ikipe ya Mukura VSL itari yabanjemo ba kizigenza bayo kubera ikibazo cy’uburwayi, ikintu cyahaye ikipe ya APR FC gutangira gutsinda gutsinda cyinjijwe na Yannick.

Kwibuka30

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ikipe ya APR FC iri imbere n’igitego kimwe ku busa bwa Mukura VSL yakiniraga imbere y’abakunzi bayo benshi, igitego cya mbere cy’ikipe ya APR FC cyatsinzwe ku munota wa 23 gusa ku mupira mwiza Lague yahaye Bacca Kwitinda maze nawe nta kindi yakoze usibye kunyeganyeza inshundura z’izamu rya Mukura VSL

Icyakora amahirwe yo gukomeza kuyobora ntiyakomeje kuko nyuma y’impinduka umutoza Hernandez yakoze, byatumye ikipe ya MUKURA isatira ikipe ya APR ndetse ba myugariro ba APR bagorwa cyane no kurinda abakinnyi nka Djibrine wasangaga kenshi mu gice cya APR ahagana ku izamu ameze nk’ushaka gukubaganira no kwanduza iryo zamu.

Ikipe ya Mukura Victory Sports yakomeje gusatira APR FC yarwanaga no kurinda izamu ryayo, ariko ku munota wa 65′ Mukura yabonye igitego cyatsinzwe na Opoku William kuri penalty nziza cyane, maze biba kimwe kuri kimwe, abafana ba Mukura barishima ndetse biha imbaraga ikipe ya Mukura yakomeje gusatira cyane.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, hongerwaho iminota itatu nayo irangira ityo.

Ku mukino wabanje, ikipe ya KIYOVU SPORT yari imaze gutsinda ikipe ya Etincelles igitego kimwe, yari itegereje kumva ibyavuye i Butare, ku bw’amahirwe amakuru y’i Butare yaje ari anyura amatwi y’abakunzi, abafana ndetse n’abayobozi b’ikipe ya Kiyovu kuko byatumye ikipe ya Kiyovu iyobora by’agateganyo champioyana kuko yahise isigaho ikipe ya APR FC amanota abiri.

Kugeza ubu rero KIYOVU SPORT iri ku mwanya wa mbere n’amanota 47, ikipe ya APR ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 45, igakurikirwa n’ikipe ya Mukura VSL ku mwanya wa gatatu n’amanota 37, nayo igakurikirwa n’ikipe ikunzwe cyane mu gihugu ariyo Rayon sport ifite amanota 35.

Twibutse GICUMBI FC na GORILLA zikiri ku myanya ya nyuma aho buri imwe ifite amanota 15

Comments are closed.