Rupiah Banda wigeze kuyobora Zambiya yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko.

5,508
Zambia's President Rupiah Banda arrives at the airport in Entebbe

Rupiah BANDA wigeze kuyobora igihugu cya Zambia mu gihe cy’imyaka ine yaraye yitabye Imana azize indwara ya kanseri.

Rupiah Bwezani Banda wabaye perezida wa kane w’igihugu cya Zambiya mu gihe cy’imyaka ine yaraye yitabye Imana azize indwara ya kanseri yari amaze igihe kitari gito ahangana nayo.

Banda wayoboye Zambiya hagati y’umwaka wa 2008 na 2011 yashizemo umwuka ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Werurwe nk’uko byatangajwe n’umuryango we uhagarariwe n’umuhungu we wa kabiri witwa Andrew Banda, yagize ati:”Nibyo koko, muzehe Benda yitabye Imana ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa gatanu, ni agahinda gakomeye ku muryango, Imana imuhe kuruhukira mu mahoro mu gituza cy’abasokuru”

Mu ijambo yavugiye kuri tereviziyo y’igihugu, Perezida wa repubulika Hakainde Hichilema yavuze ko yifatanije n’umuryango we ndetse n’umuryango w’Abanya Zambiya wabuze umuntu w’ingenzi, yagize ati:”Igihugu gicitse umugongo, kibuze uw’ingenzi, twifatanije mu kababaro n’umuryango wa mzehe Banda ndetse n’umuryango mugari w’Abanyazambiya wose kuko ubuze uw’ingenzi”

Banda yavutse mu mwaka wa 1937, hari ku italiki ya 19 za Gashyantare, avukira mu gihugu cya Zimbabwe, ashakana na Hope Mwansa babyarana abana babiri.

Mu gihe cy’imyaka ine yayoboye igihugu cya Zambia, bivugwa ko ubukungu bwazamutse na ruswa idasigaye inyuma.

Comments are closed.