APR FC itsinze MUKURA VS biyitiza umurindi wo kwanikira andi makipe

1,347

Ikipe ya APR FC ikuye amanota atatu mu Karere ka Huye bituma ikomeza kwanikira andi makipe harimo na mukeba wayo Rayon sport.

Kuri iki cyumweru championnat y’umupira w’amaguru yakomeje, umwe mu mikino yari yitezwe na benshi ni uwari kubera mu Karere ka Huye aho ikipe ya Mukura VS yagombaga kwakira ikipe ya gisirikare APR FC yari iri ku mwanya wa mbere.

Ikipe ya APR FC yagerageje gusatira cyane ikipe ya Mukura VS ku buryo ba myugariro bayo bagowe cyane n’abasatira ku ruhande rwa APR FC yirindaga gukora ikosa iryo ariryo ryose nyuma yo gukurwamo mu gikombe cy’amahoro.

Ku munota wa 12 gusa, umunyezamu wa Mukura Vs Ssebwato Nicholas yakuyemo umupira w’umutwe watewe na Nshimirimana Ismael Pitchou.

Igice cya mbere cyakomeje kwiharirwa n’ikipe ya APR FC ariko umunyezamu wa Mukura VS ukomoka mu gihugu cya Uganda akababera ibamba.

Ku munota wa 22, Shaiboub Eldin Abderlahman yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC, ikintu cyahise gikangura abasatirizi ba Mukura VS ariko bakomeza kugorwa no kugumana umupira, igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari icyo gitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Mukura VS.

Ku munota wa 22 w’igice cya mbere ikipe ya APR FC yari imaze gufungura amazamu

Mukura VS yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Bruno Ronie wakinaga hagati ishyiramo Iradukunda Elie Tatu wahise ajya gukina iburyo imbere hari hatangiye Samuel Pimpong wahise agaruka hagati.Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri Mukura VS yageragezaga guhanahana igera imbere y’izamu ariko uburyo bugana mu izamu ntibuboneke.

Mu gihe haburaga iminota umunani gusa, Niyibizi Ramadhan yatunguye umunyezamu wa Mukura VS amutera ishoti rya kure maze undi ahindukira ajya gufata umupira mu nshundura, biba bibaye ibitego bibiri bya APR FC ku busa bwa Mukura VS.

Uyu mukino usize ikipe ya APR FC ifite amanota 49, hakaba harimo ikinyuranyo cy’amanota agera kuri 7 ku ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri, iyi kipe ikunzwe na benshi Rayon Sport ikaba iherutse gustsindirwa i Nyamirambo n’ikipe ya Musanze FC.

Abakurikiranira hafi ruhago yo mu Rwanda, baremeza ko bizagora cyane ikipe ya Rayon sport gutsimbura APR FC ku mwanya wa mbere kubera ko icyo kinyuranyo cy’amanota ari kinini cyane.

Umutoza wa APR FC utaravuzweho rumwe na bamwe mu bakunzi b’ikipe afite icyizere cyo kubaha igikombe

Cumi n’umwe babanje ku ruhande rwa APR FC

Comments are closed.