Tanzania: Abantu bagera kuri 25 baraye batikiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka zagonganye

358
Kwibuka30

Impanuka y’imodoka mu majyaruguru ya Tanzaniya yahitanye abantu 25 barimo n’abanyamahanga, nk’uko byatangajwe na Prezida Samia Sukuhu Hassan.

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa gatandatu ubwo ikamyo yagongaga izindi modoka nto eshatu ku muhanda uhuza Arusha na Namanga.

Kwibuka30

Itangazo ry’umukuru w’igihugu rivuga ko mu bapfuye harimo umwana umwe w’umukobwa, abagore 10 n’abagabo 14. Muri abo harimo Umunyamerika, Umunyakenya n’Umunyafrika y’epfo

Abandi bantu 21 barakomeretse. Barimo abaturuka muri Nijeriya, Kotedivuwari, Kameruni, Mali, Ubusuwisi n’Ubwongereza.

Imwe muri izo modoka yarimo abakorera bushake b’abanyamahanga bakoreraga ku ishuri rimwe mu mujyi wa Arusha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.