APR FC itsinze umukino biyigoye nyuma yo kongera kurata penaliti

9,931

Ikipe ya APR FC yatsinze umukino wayo wa mbere wa shampiyona, aho yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 myugariro wayo yitsinze.

Wari umukino wa mbere wa shampiyona ikipe ya APR FC ikinnye nyuma yo gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions League, aho imikino ibiri ya mbere yagombaga gukinwa yasubitswe.

Ikipe ya APR FC yatsinze igitego kimwe ku munota wa 36, igitego cyitsinzwe na Serumogo Ally ku mupira wari uvuye kuri Mutsinzi Ange.

Nyuma yaho ikipe ya APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikorewe Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Lague ayiteye Kimenyi Yves ayikuramo.

APR FC: Ahishakiye Heritier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier ’Seif’, Ruboneka Jean Bosco, Nizeyimana Djuma, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques
Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Irambona Eric, Ngando Omar, Mbogo Ally, Habamahoro Vincent, Bigirimana Abedi, Babuwa Samson, Mugenzi Cedrick, Saba Robert

Comments are closed.