APR FC itwaye championnat 2022-2023 ku nshuro ya kane yikurikiranya

7,097
Kwibuka30

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya 2022-23 kiba igikombe cya 4 yegukanye yikurikiranya ibintu yaherukaga gukora hagati ya 2008 na 2012, ni nyuma yo gutsinda Gorilla FC2-1.

Yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Gorilla FC mu mukino usoza shampiyona. APR FC yaherukaga gutwara ibikombe 4 bya shampiyona yikurikiranya muri 2008-09, 2009-10, 2010-11 na 2011-12. Iki cyabaye igikombe cya 21 cya shampiyona yegukanye muri rusange.

Wari umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 aho amakipe 3 APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports zari zigifite amahirwe ku gikombe ariko APR FC ni yo yahabwaga amahirwe kuko yasabwaga gutsinda gusa.

Aya makipe yaje gutakaza igikombe kuko APR FC nta kosa yakoze kuri Kigali Pelé Stadium aho yatsindiye Gorilla FC.

APR FC yatangiye umukino ubona ko ishaka igitego hakiri kare, Christian yahinduye umupira imbere y’izamu ku munota wa 4 ariko umunyezamu arawufata.

Iminota yakurikiyeho Gorilla FC yashyize igitutu kuri APR FC ndetse ibona amahirwe ariko ntibayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 22 APR FC yabonye amahirwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Ishimwe Christian ariko Nshuti Innocent ananirwa kuwushyira mu izamu.

Ku munota wa 30, Bizimana Yannick yananiwe gushyira umupira mu izamu yari ahawe na Omborenga Fitina.

Kwibuka30

APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 36 gitsinzwe na Nshuti Innocent ni ku mupira yari yahawe na Bizimana Yannick n’umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 56 Ruboneka Bosco yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu arikuramo.

Nshuti Innocent yacomekeye umupira mwiza Bacca ku munota wa 61 ariko ateye mu izamu unyura hanze y’izamu.

APR FC yakomeje kotsa igitutu Gorilla ndetse igenda ibona amahirwe ariko kureba mu izamu bibaza kugorana, ni nako Gorilla FC itari yicaye ariko nayo amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 87, Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Bacca.

Victor Murdah yatsindiye Gorilla FC igitego cy’impozamarira ku munota wa 90 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Umukino warangiye ari 2-1.

Indi mikino Kiyovu Sports yatsinze Rutsiro FC 3-1 ariko ntibyagira icyo bitanga kuko APR FC yari yatsinze Gorilla, Rayon yatsinze Sunrise FC 1-0.

APR FC yegukanye igikombe n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye kuko APR FC izigamye 26 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 15. Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 3 n’amanota 61.

Rutsiro FC nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports yahise yiyunga kuri Espoir FC zimanuka mu cyiciro cya 2.

Leave A Reply

Your email address will not be published.