Hari Abasilamu batewe impungenge n’icyifuzo cyo kugabura inyama z’ingurube ku banyeshuri

17,194
Kwibuka30

Hari bamwe mu babyeyi b’Abasilamu bafite abana mu mashuri atandukanye, batangiye kugaragaza impungenge z’icyifuzo cya Leta kigamije gushyira inyama y’ingurube ku ifunguro ry’abanyeshuri

Bamwe mu bayoboke b’idini rya Islamu mu Rwanda bavuga ko batewe impungenge z’umushinga nyifuzo cyo gushishikariza ibigo by’amashuri gukoresha inyama z’ingurube ku mafunguro baha abanyeshuri ngo kuko ikungahaye ku ntungamubiri.

Abo basilamu bakagaragaza ko igihe byashyirwa mu bikorwa bizabangamira abafite abana babo bo batemerewe kurya izo nyama kuko imyemerere yabo itabibemerera.

Kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gicurasi 2023 nibwo habaye inteko rusange yahuje ihuriro nyarwanda ry’aborozi b’ingurube, Rwanda Pig Farmers Association, yabereye mu Mujyi wa Kigali, ikaba yari yitabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MlNAGRI, Dr Olivier Kamana.

Dr Olivier Kamana yashimangiye ko batangiye gushishikariza ibigo by’amashuri gukoresha kujya bashyira akaboga k’ingurube ku ifunguro ry’umunyeshuri kugira ngo umunyeshuri abone vitamine n’intungamubri zitandukanye ziboneka muri iryo tungo, Minisitiri yavuze ko mu ntangiriro, ifunguro ry’umunyeshuri rigomba kuba ririho inyama imwe, ariko bikagenda bizamuka.

Icyo cyifuzo cya Dr Olivier Kamana nicyo cyateje imoungenge bamwe mu babyeyi maze basaba Leta ko mbere yo kwemeza uwo mushinga bagombye kuzita ku bana b’Abasilamu kuko imyemerere yabo itemera kurya akaboga k’ingurube ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyayigerekwaho.

Kwibuka30

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa “Indorerwamo.com” bavuze ko bizaba bibangamiye imyemerere y’abana b’abayislamu bagasaba ko byaziganwa ubushishozi.

Uwitwa Munyezamu Ahmed usanzwe ari umusesenguzi mu bya politike hano mu Rwanda yagize icyo avuga kuri iki kemezo leta ivuga ko igiye gutafata, yagize ati:”Impungenge ikomeye ni uko Abayislamu bashobora gukura abana babo mu mashuri kubera kubangamira imyemerere yabo aho abana babo bagaburirwa ingurube ari ikizira kuri bo”.

Uwitwa Rwabuhinde Aboubakar na we yasabye Leta ko mu gihe bizaba byubahirijwe bigashyirwa mu bikorwa ko abayobozi b’ibigo bazita ku bana batarya izo nyama kuko imyemerere yabo isanzwe itabibemerera, yagize ati:”Mbona Leta yazumva abana igihe bayigaragarije ko bo batemerewe kurya izo nyama kugira ngo hubahirizwe uburengazira bwabo ntawuhutajwe mu myemerere“.

Amahame n’imyemerere by’idini rya Islamu bibuza abayoboke baryo kurya ingurube bishingiye ku nyigisho ziri mu gitabo cya Korowani abayoboke ba Islam bagenderaho.

Twibutse ko itegenshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha uburenganzira buri munyarwanda wese gusengera mu idini ashatse, ndetse no kugira imyemerere yihitiyemo we ubwe mu gihe cyose itabangamiye umudendezo wa rubanda.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.