APR FC ntikozwa ibyo kohereza abakinnyi bayo mu myitozo y’Amavubi

8,444
Kwibuka30
APR to Be Awarded Title As Clubs Vote to End Season – KT PRESS

Ikipe ya APR FC ntiyemeye gutanga abakinnyi bayo baherutse guhamagarwa mu myitozo y’ikipe y’igihugu AMAVUBI, iravuga ko izabatanga nyuma y’icyumweru kuko ishaka kuzabifashisha mu mikino ya gishuti ifite vuba aha.

Byari byitezwe ko abakinnyi 10 ba APR FC bahamagawe mu Amavubi bajyana n’abandi mu mwiherero wasubukuwe ku wa Mbere, gusa ntibigeze bajyayo.

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko APR FC yahisemo gutanga abakinnyi ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, bakerekeza mu ikipe y’Igihugu ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2020.

Amakuru akomeza avuga ko iyi kipe y’ingabo yahisemo kugumana abakinnyi bayo kugira ngo irusheho kwitegura imikino ibiri y’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League izakina hagati ya tariki ya 20 n’iya 29 Ugushyingo 2020.

Kuba imikino ibiri Amavubi azahuramo n’ikipe y’igihugu ya Cap-Vert iteganyijwe hagati ya tariki ya 11 n’iya 17 Ugushyingo, uyu wa nyuma ukaba habura iminsi iri hagati y’itatu n’itanu ngo APR FC ikine umukino ubanza, bishobora kuba byarateye impungenge abatoza b’ikipe y’ingabo.

Mu minsi ishize, Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko bafite ihurizo rikomeye ryo gutegura abakinnyi bazakina imikino ya Champions League n’abagomba kwitabira imikino ya Cap-Vert mu ikipe y’Igihugu.

Kwibuka30

Ati “Imyiteguro iragenda neza, dufite akazi katatworoheye ko guhagararira u Rwanda no gutanga abakinnyi mu Amavubi. COVID-19 sindibuyivugeho kuko twese yatugezeho ku Isi yose, ariko twe mu Rwanda yadukozeho kurusha abandi kuko nk’ibi bihugu duturanye, igifite imikino mike kiri ku mukino wa gatandatu muri shampiyona, twe nta n’umwe turabona.”

“Mu myiteguro dukora, turasabwa gukora cyane, nitugira Imana COVID-19 ikagenda bukeya, duteganya ko tuzashaka imikino ya gicuti ari hano mu Rwanda byibura nk’imikino ine, no mu mahanga byibura imikino nk’itatu, ku buryo tubaye dufite imikino irindwi mu maguru hari ubwo byadufasha.”

APR FC yatangiye imyitozo tariki ya 5 Ukwakira, imaze gukina imikino itatu ya gicuti, aho yanganyije na AS Kigali inshuro ebyiri ku gitego 1-1 mu gihe yatsinze Etoile de l’Est ibitego 3-0.

Bivugwa ko iyi kipe y’ingabo ishobora gukina imikino itatu ya gicuti n’amakipe arimo AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gor Mahia FC yo muri Kenya na AS FAR yo muri Maroc.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko Gor Mahia FC yasabye APR FC ko zakina umukino wa gicuti, ariko hakomeje ibiganiro by’uburyo wazakinwamo.

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe mu Amavubi ni: Rwabugiri Ndayisenga Omar, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Niyomugabo Claude, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick wasezerewe n’umutoza Mashami Vincent nubwo atari akitabiriye umwiherero w’ikipe y’Igihugu.

Usengimana Danny na Nshuti Innocent ni abandi bakinnyi b’ikipe y’ingabo bari bahamagawe mu ikipe y’Igihugu, ariko bari ku rutonde rwo gutegereza.

APR to Be Awarded Title As Clubs Vote to End Season – KT PRESS
Leave A Reply

Your email address will not be published.