Rutsiro: Bwana MUGISHA yafatiwe muri bisi afite udupfunyika 2200 tw’urumogi

5,795
Kwibuka30

Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yafashe Mugisha Olivier w’imyaka 25 afite udupfunyika 2,200 tw’urumogi ari mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yari avuye mu Karere ka Rubavu agiye mu Karere ka Karongi.

Mugisha yafatiwe mu nzira bageze mu Mudugudu wa Kabuye, akagari ka Kabujenje mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko uyu Mugisha yafashwe n’abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano wo mu muhanda basaka imodoka zavaga mu Karere ka Rubavu zerekeza mu Karere ka Karongi. Muri icyo gikorwa, basanze mu mwanya wari wicayemo Mugisha Olivier hari igikapu kirimo urumogi.

(RNP)

Yagize ati: “Abapolisi basakaga imodoka zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange baza kugera kuri imwe muri izo modoka. Mu mwanya wari wicayemo Mugisha n’undi mukobwa wahise acika harimo igikapu kirimo urumogi, udupfunyika 2,200.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Mugisha amaze gufatwa yavuze ko urumogi yari aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyanye mu Karere ka Karongi. Undi mukobwa bari bafatanyije urwo rumogi we yahise acika ubu aracyarimo gushakishwa.

Kwibuka30

Mugisha Olivier yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu kugira ngo akorerwe idosiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko atari ubwa mbere muri uriya muhanda Rubavu-Karongi hafatiwe abatwaye ibiyobyabwenge, akenshi baba baruhetse kuri za Moto.

Yakanguriye abantu gucika ku muco mubi wo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Ati: “Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bihungabanya umutekano w’abaturage ndetse bikanagira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha. Turakangurira buri muntu wese kujya yihutira gutanga amakuru mu rwego rwo kubirwanya.”

CIP Karekezi yakanguriye abashoferi ndetse n’abandi bakora imirimo yo gutwara abagenzi kujya babanza kumenyesha abagenzi bagiye gutwara ko nta wemerewe gutwara ibiyobyabwenge, nibiba ngombwa bajye babanza basake abo bafitiye amakenga.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miriyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, aribyo urumogi rubarirwamo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.