APR FC yambuye POLICE FC igikombe cy’Ubutwari muri Derby y’ibiturika
Ikipe ya APR FC imaze kwegukana igikombe cy’Ubutwari nyuma gutsinda ikipe ya Police FC ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 1 gashyantare 2025 ku kibuga mpuzamahanga cya KPS Kigali Pele Stadium habereye umukino wa nyuma wahuzaga amakipe abiri y’abashinzwe umutekano ariyo APR FC na Police FC muri Derby izwi nka “Derby y’Ibiturika”, ni mu irushanwa rya Heroes cup.
Amakipe yombi yarangije iminota 90 y’umukino ata kipe itsinze indi, bongerwa iminota 30 y’inyongera kugira ngo amakipe yombi akiranuke ariko bikomeza kuba iby’ubusa kuko nayo yarangiye amakipe yombi yananiranywe n’ubwo bwose ikipe ya APR FC yari yabonye ikarita itukura.
Umusifuzi yiyambaje za penalty birangira APR FC ariyo yegukanye intsinzi kuri za penalties 4 kuri ebyiri za Police FC harimo imwe ya kizigenza Elija yafashwe na Pavel witwaye neza muri uwo mukino.
Twibutse ko APR FC ihawe igikombe, imidari na sheki ya miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya makipe yombi yageze ku,ri uno mukino nyuma nyuma y’aho Police FC yasezereye ikipe ya Rayon sport, mu gihe APR FC yari tasezereye ikipe ya AS Kigali.
(Inkuru ya Belinda U)
Comments are closed.